Reka mbikore mu izina rya Paradise.rw mpamagarire abanyarwanda baturutse mu mpande zose z’Igihugu. Banyakigali, abo mu Majyepfo, Amajyaruguru, Uburasirazuba ndetse n’Uburengerazuba, abo mu mahanga namwe ntimuhejwe muri iki giterane cy’umugisha cyateguwe n’Itorero rya Jubilee Revival Assembly.
Ni igiterane cyiswe "Revival Catalyst", mu Kinyarwanda akaba ari "Umusemburo w’ububyutse". Mu kiganiro n’Itangazamakuru, Jubilee Revival Assembly yavuze ko intego nyamukuru y’iki giterane ari ukugira ngo ubuzima bw’abantu bwo mu Mwuka buhemburwe, n’itorero rya Kristo muri rusange naryo rikanguke risubire mu mwanya waryo.
Kwitabira iki giterane cy’iminsi itanu ni umugisha ukomeye wo gutaramana n’amatsinda y’abaramyi batandukanye barimo JRA Worship Team, Grace Room Worship Team, Gisubizo Ministries yamamaye mu ndirimbo "Nguhetse ku mugongo", Injiri Bora yaririmbye "Shimwa", Elshaddai yamamaye mu ndirimbo "Cikamo" ndetse na Chryso Ndasingwa ukunzwe bikomeye muri iyi minsi.
Ijambo ry’Imana rizahabwa umwanya ukomeye muri iki giterane hamwe n’abakozi b’Imana baturutse hanze y’u Rwanda barimo Pastor Victor Sirdar uzaturuka mu gihugu cya PAKISTAN, Pastor Robert Kaahwa uzaturuka mu gihugu cya Uganda, bazagabura ijambo ry’Imana aho bazafatanya na Pastor Stanley Kabanda ndetse na Pastor Julienne Kabanda.
Umwe mu banyamakuru bitabiriye iki kiganiro n’abanyamakuru yabajije kuri Pastor Victor Sirdar wahoze ari umusilamu kuri ubu akaba ari umushumba, ukomoka mu gihugu cya Pakistan nka kimwe mu bihugu birangwamo ibyihebe.
Umushumba Mukuru wa Jubilee Revival Assembly, Pastor Stanley Kabanda, yasubije ko muri Pakistani habayo abakozi b’Imana bashinze imizi mu gakiza. Yahise atanga urugero ati: "Nko mu Gihugu cya Nigeria, ubanza ari ho hantu ha mbere muri Africa hari uburozi, ariko nanone hakaba ariho hari amatorero akomeye cyane".
Uyu mushumba yakomeje avuga ko igihugu cya Pakistan gifite abantu bakorera Imana mu buryo budasanzwe barimo Pastor Victor Sirdar umuyobozi w’Itorero rya Unity in Christ Ministry utegerejwe mu Rwanda ndetse akaba atari ubwa mbere azaba ahaje kuko ahaheruka mbere ya Koronavirus ari nabwo bwo mbere babashje guhura.
Avuga ku birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 iri torero rimaze rivutse, Pastor Julienne Kabanda yavuze ko ku myaka 15 bagiye kwizihiza, ari bwo bwa mbere bagiye gukorera igiterane mu rusengero rwabo ruherutse kuzura dore ko bari bamaze imyaka 14 bari mu bukode, aha yagize ati’’ubu turi kwiyumva nk’umubyeyi ubyaye imfura.
Iki giterane ngarukamwaka Revival Catalyst kizatangira tariki 26 kugeza tariki ya 30 Nyakanga 2023, kizajya gitangira saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00 PM) mu minsi y’imibyizi naho kuwa Gatandatu no ku cyumweru kizatangira saa Cyenda (3:00 PM).
Igiterane Revival Catalyst kimaze imyaka 15 gitegurwa. Intego nyamukuru y’igiterane nyirizina akaba ari ukugira ngo ubuzima bw’abantu bwo mu mwuka buhemburwe, n’itorero rya Kristo muri rusange naryo rikanguke risubire mu mwanya waryo.
Pastor Stanly Kabanda
Pastor Julienne Kabanda
Jubilee Revival Assembly irakuraritse muri iki giterane cy’umugishaa
Ntimucikwe n’uyu mugisha