Mu gihe benshi mu banyarwanda n’abanyamahanga bahanze amaso itariki ya 15/07/2024 umunsi w’amatora ya Perezida wa Repuburika ndetse n’abadepite, umuramyi Grace Ishimwe umwe mu baharanira kwicara mu nteko ishinga amategeko akomeje kugaragaza imigabo n’imigambi ye.
Grace Ishimwe ni umukobwa ukiri muto akaba n’umuhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yaminuje mu mategeko muri Kaminuza ya UNILAK mu 2022, kuri ubu akaba ari kwiga mu ishuri rimufasha kuba Umunyamwuga mu bijyanye n’Amategeko mu ishuli ry’abanyamategeko rya ILPD (Institute of Legal Practices and Development).
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Grace Ishimwe uri mu bakandida 55 ba PDI bahatanira kujya mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu matora azaba kuwa 14-15 Nyakanga 2024, yavuze ko amaranye igihe ishyaka ryo gukorera igihugu. Yavuze ko yagize inyota yo kujya muri Politiki ubwo yigaga muri kaminuza "nyuma yo gusobanukirwa ko gukunda igihugu bigendana no kugikorera no kwitanga umaramaje".
Ubwo yabazwaga n’umunyamakuru imwe mu migabo n’imigambi ye, yavuze ko kimwe mu byo ashyize imbere ari ugukangurira abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kurwanya ubunebwe no kugira ishyaka ryo gukunda umurimo.
Yagize ati: "Nk’uko Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame akunze kubigarukaho, umutungo kamere w’u Rwanda ni abanyarwanda. Ku bw’ibyo rero kwigira binyuze mu gukorana umurava n’umuhate ni ishingiro ry’iterambere ry’iguhugu cy’u Rwanda".
Grace Ishimwe usanzwe ari Umunyamideli ndetse n’umushabitsi akaba azwi mu bikorwa by’ubucuruzi bw’imyenda ya Made in Rwanda. Ubwo yabazwaga ku mikoranire n’abanyamideri n’abashabitsi mu gihe yaba atowe, Grace Ishimwe yavuze ko kuri ubu u Rwanda rumaze kwamamara mu bijyanye n’Imideli rukaba rumaze no kugira abanyamideli bakomeye muri Africa.
Yavuze ko icyo yashyira imbere ari ubuvugizi ku banyamideli hagamijwe gukomeza kwagura ibikorwa byabo hirya no hino ku isi no kubashakira ingendo shuri. Avuga kuri Made in Rwanda, yavuze ko kuri ubu mu Rwanda hagezweho imyambarire ya Made in Rwanda aho yashimangiye ko kuri ubu ashimishijwe no kubona abanyamahanga baba mu Rwanda basigaye bashyize imbere kwambara imyenda ya Made in Rwanda.
Yavuze ko kuba amwe mu mazina aremereye mu myidahaduro usanga abenshi bambara imyenda ya Made in Rwanda mu bitaramo no mu birori, bifite ubusobanuro bukomeye akaba ari ishusho nziza yo kuba u Rwanda rumaze gutera imbere mu ruhando rw’amahanga.
Yavuze ko kuba abanyarwanda basigaye bakunda ibikorerwa iwabo bifite icyo bivuze kuri wa muco mwiza wo kwigira abanyarwanda batozwa. Icyo kwibandaho we n’ishyaka abarizwamo ni ugukomeza gukundisha abanyamahanga n’abanyarwanda ibikorerwa mu Rwanda bizwi ku izina rya Made in Rwanda.
Yagize ati: "Kuri ubu Made in Rwanda iri mu kazi kose dore ko n’ubwo ntakoze ubushakashatsi bwimbitse ariko imaze gutanga akazi ku mubare munini w’abanyarwanda, kandi ikaba ikomeje kurwanya ubushomeri". Yavuze ko azibanda mu gufatanya n’izindi nzego zibishinzwe gushakira abanyamideli amasoko yo mu Rwanda no mu mahanga hagamijwe no kongera umubare w’amadovize.
Yahishuye ko igitekerezo cyo kujya mu Nteko Ishinga Amategeko cyaje "ubwo namenyaga inshingano za ’Parliament’ [Inteko Ishinga Amategeko] ndetse bijyana n’uko nize amategeko. Ubu mbarizwa mu ishyaka rya PDI ari na ho nanyujije kandidature yanjye nyuma yo kubona ko nujuje ibisabwa ngo bibe byakwakirwa na NEC [Komisiyo y’Igihugu y’Amatora]".
Uyu mukobwa w’imyaka 24 y’amavuko uri kwiyamamariza kuba Depite, avuga ko naba Umudepite, azafasha urubyiruko mu bijyanye no guhanga imirimo. Aragira ati "Ndamutse ngeze mu Nteko, ibitekerezo byanjye ahanini bizaba bishingiye ku cyakongera amahirwe y’urubyiruko abafasha guhanga imirimo n’ibindi bibazo byugarije urubyiruko".
Yavuze ko amaze imyaka ibiri mu Ishyaka PDI, umwihariko waryo akaba ari uko ari ishyaka ryashinzwe rishingiye ku Idini ya Islam, ariko magingo aya ryafunguye amarembo no ku bandi bose mu kubahiriza Ubumwe bw’Abanyarwanda. Yavuze ko abantu bamwe bazi ko iri shyaka rijyamo aba Islam gusa, ariko "ni ishyaka ryubahiriza Ubumwe bw’Abanyarwanda"
Uyu mukobwa akaba asanzwe azwi mu bikorwa byo kwambika abantu bazwi mu mikino no mu myidahaduro barimo abahanzi ndetse n’abanyamakuru. Mu muziki, azwi mu ndirimbo yise "Ituro".
Kandid Depite Grace Ishimwe avuga ko natsinda amatora azaguma no mu muziki
Kuri uyu wa Gatatu aratanga ikiganiro kuri Radio O ya Zion Temple
Grace Ishimwe ari guhatanira kujya mu Nteko Ishinga Amategeko