× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Korali Rangurura ya ADEPR Gihogwe yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Simbasize nk’Imfubyi’ - VIDEO

Category: Choirs  »  July 2024 »  Our Reporter

Korali Rangurura ya ADEPR Gihogwe yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Simbasize nk'Imfubyi' - VIDEO

Korali Rangurura ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Gihogwe yasohoye indirimbo irimo ubutumwa bwibutsa Umukirisitu akamaro k’Umwuka Wera mu buzima bwo mu Isi, ari nabwo buzamugeza mu Ijuru.

Perezida wa Korali Rangurura, Simeon Kwizera, yabwiye Umuseke ducyesha iyi nkuru ko iyi ndirimbo bayise ‘Simbasize nk’Imfubyi’, ikaba ihumuriza Abakirisitu ikabibutsa ko bahawe Umwuka Wera kugira ngo abane nabo abashoboza gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kirisito.

Ati “Dushimiye Imana kuba yaradushoboje gukora iyi ndirimbo. Irimo ubutumwa bwibutsa umukirisitu akamaro k’Umwuka Wera mu buzima bwa hano mu Isi ari nabwo bugize urugendo rwe rugana mu ijuru.”

Kwizera yasobanuye ko Umukirisitu ukorera Yesu Kiristo aba akwiriye kwihanganira byose akera imbuto z’umwuka ndetse akagirana imibanire myiza n’abandi.

Ati “Yesu Kirisito adufasha twihanganira byose ndetse akanatubashisha kwera imbuto z’Umwuka, kugirana imibanire myiza n’abandi kandi muri rusange tukabashishwa kunesha ibyaha.”

Yavuze ko bifuriza buri wese uyireba gufashwa nayo, kandi akarushaho kuyoborwa n’Umwuka wera nk’uko Ijambo ry’Imana ribisaba.

Korali Rangurura isanzwe ikora umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR Gihogwe, binyuze mu ndirimbo isohora zirimo ubutumwa buvuga ineza y’Imana na Yesu Kiristo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.