Sauti Hewani Group ni Itsinda rimaze kwandika amateka akomeye mu muziki wo guhimbaza lmana. Yabonye izuba mu mwaka wa 2004, bisobanuye ko imaze imyaka 19 mu murimo wo kwampamaza lzina ry’Umwami Yesu.
Sauti Hewani Group bari basanzwe ari Korali y’abaririmbyi basengera muri Bethesda Holy Church ku Gisozi, ariko kuri ubu bamaze guhindura izina bitwa SAUTI HEWANI GROUP, ku mpamvu z’uko bashaka kwagura umuziki wabo ukajya ku rwego mpuzamahanga.
Nyuma y’uko iri Torero rivanyeho amakorali yose, hagashyirwaho itsinda rimwe "Worship Team", Sauti Hewani Choir yahise ihinduka Sauti Hewani Group. Bagiye bongeramo n’abandi baririmbyi bo mu matorero atandukanye. Si uguhindura izina gusa, ahubwo birajyana n’ibikorwa aho barangamiye gukora umuziki mu buryo bugezweho ku Isi.
Sauti Hewani Group usibye kumva ko bari kuririmba ikinyarwanda, kubareba gusa ntushobora kwibwira ko ari abanyarwanda bitewe n’imyambarire yabo muri iki gihangano gishyashya bise "Izabikora" aho baba babwira abantu gutegereza icyo lmana yavuganye nabo.
Basaba abantu bahawe amasezerano kurindira kuko Imana itajya yivuguruza. Mu gihangano cyabo giherutse bari bashyize hanze indirimbo bise "Ijosho ry’Imana" ikaba ihimbitse ku buryo abenshi bakunze kwita injyaruwa. Ni indirimbo usangamo imbyino nyinshi zitandukanye ndetse zinaryoheye amaso y’abazireba.
Bethesada Holy Church yavanyeho amakorali yose yari asanzwe abarizwa muri iri Torero, ahurizwa mu tsinda rimwe ryo kuramya no guhimbaza Imana, ibizwi nka Worship Team mu ndimi z’amahanga. Sauti Hewani Choir yahise itangira gukora nk’itsinda ryigenga none imaze kuba ubukombe.
Kuva baboye izuba kugeza ubu bamaze gukora Album eshatu. Bimwe mu bihangano bya Sauti Hewani Group harimo "Yaranesheje", "Muririmbire Uwiteka","Ijisho ry’lmana".
Ryoherwa n’indirimbo nshya ya Sauti Hewani Group bise "Izabikora"