Umwana muto cyane yasengeye u Rwanda na Perezida Paul Kagame mu isengesho ririmo uturango tw’ibisigo by’abahanga, ni ukuvuga isubira jwi n’isubira jambo.
Uyu mwana w’imyaka 6 yasenze isengesho rikomeye cyane, icyakora uryumvise utazi neza ko ari isengesho wagira ngo ni igisigo
Iryo sengesho ni iri rikurikira:
“Turagushima Mana waremye u Rwanda n’Abanyarwanda,
Ha umugisha uwo warushinze Perezida Paul Kagame,
Mugenere ubuzima buzira umuze,
Kugira ngo akomeze ahuze abo yazikuye mu bujiji,
Ubwo bijandikaga mu bwumvikane buke.
Muhe gukomeza kumurikira amahanga,
Agihanganye no guhuza abayo,
Duhe guhorana umutuzo uduha guharanira guturana mu mahoro ubu n’iteka ryose Amena.”
Abantu bumvise iri sengesho bashimiye uyu mwana babikuye ku mutima, bamuvugaho amagambo meza bagira bati: “Uyu mwana ni umutungo ukomeye ku Gihugu cye no kuri twe abamwumva twese. Ababyeyi be bamushyigikire kandi n’abamuri hafi bakomeze bamutoze ibyiza gusa. Ni umuhanga, ni umunyamwete akaba na mwiza cyane.”
Undi yagize ati: “Mbega umwana mwiza urenze! Imana iguhe gukura ushimwa n’Imana n’abantu, uzakorere urwakubyaye.”
Ibindi kuri uyu mwana wabisanga kuri MIE Empire