Beulah Choir yongeye gusendereza imitima y’abakunzi ba Gospel mu ndirimbo "Ikigoyi". Ni indirimbo isohotse nyuma y’iminsi mike bashyize hanze indi ndirimbo "Nyir’ururembo" imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 462 ku rubuga rwa YouTube.
Muri iyi ndirimbo "Ikigoyi" hari aho uyu mutwe w’abaririmbyi ugira uti: "Erega hariho ibyiringiro y’uko iyo igiti gitemwe cyongera gushibuka". Bagakomeza bagira bati "N’ubwo umuzi wacyo wasazira mu butaka, n’igishyitsi cyacyo kigahera mu mukungugu, iyo cyumvise amazi cyongera gushibuka".
Paradise ngo ibyumve yahisemo kubara inkuru nziza yaraye mu Gatenga.
Mu kiganiro na Giramahoro Claudine umwe mu batoza b’amajwi ba Beulah Choir yagize ati: "Twashakaga kubwira abantu ko hakiriho ibyiringiro by’ubuzima kandi tunabibutsa ko dukwiye gushima lmana ko itadutanze kuba umuhigo wabanzi bacu".
Uwakumva ijambo Ikigoyi yahita yerekeza umutima mu karere ka Rubavu iwabo w’amafi n’isambaza. Ibi byatumye tubaza niba iri jambo "Ikigoyi" rifitanye isano n’ururimi rwitwa "Urugoyi".
Mu gusubiza iki kibazo, ubuyobozi bwa Beulah choir bwagize buti: "Ikigoyi bivuga umutego, hari imitego myinshi Satani yaduteze ariko lmana iraturengera turayisimbuka turakira".
Birumvikana waba utuye mu Gatenga, waba warahatembereye cyangwa ukaba uhibera mu buryo bw’umwuka, kirazira kikaziririzwa kugendana umukuzo utagira umuheha.
Twasubije amaso inyuma tubaza Umusaruro wavuye mu ndirimbo "Nyir’ururembo", imwe mu ndirimbo zifatwa nk’indangasano ya Beulah choir. Claudine ati: "Ni uko yahembuye imitima y’abantu benshi, kuko twakira ubutumwa bwinshi cyane ko bayikunze."
Korali Beulah yatangiye mu mwaka wa 1998, itangira ari iy’ababyeyi b’abamama, bakaba bari abantu 20. Uko iminsi igenda ishira hagenda hazamo abagabo n’urubyiruko, kuri ubu ikaba igizwe n’ingeri zose. Iri mu makorali akunzwe cyane muri ADEPR.
Ni imwe muri korali zambaye ubwiza bw’Imana n’igikundiro. Usanga mu bitaramo bitabira bagaragarizwa urukundo ku rrwego rwo hejuru. Kuva tariki ya 02 kugeza kuri 05 Gicurasi 2024 iyi korali yakoze igiterane cy’amateka.
lki giterane "Ikigoyi kiracitse Live Concert" cyari gifite intego iri muri
Zaburi :12:4-7 " igira iti: "Uwiteka azatsemba iminwa yose ishyeshya, n’ururimi rwirarira,
abavuze bati “Tuzaneshesha indimi zacu, Iminwa yacu ni iyacu udutwara ni nde?”
“Ku bwo kunyagwa k’umunyamubabaro, ku bwo gusuhuza umutima k’umukene, Nonaha ndahaguruka”, ni ko Uwiteka avuga, “Ndashyira mu mahoro uwo bacurira ingoni.”Amagambo y’Uwiteka ni amagambo atanduye, Ahwanye n’ifeza igeragejwe mu ruganda rwo mu isi, Ivugutiwe karindwi.
Muri iki giterane Beulah Choir yifatanyije n’amakorali atandukanye yo kuri iri torero rya ADEPR Gatenga nka korali Ukuboko kw’iburyo, Elayo, Holy Nation, Nyota ya Alfajili, ndetse na Korali z’abashyitsi nka korali Elimu, Maranatha, Abaragwa ndetse na Simuruna.
Ni igiterane kandi cyahembuwe n’abagabura b’ijambo ry’lmana nka Pastor Ignace, Ev. Anastasie, Ev. Nshizirungu ndetse na Ev. Rafiki.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "IKIGOYI" YA KORALI BEULAH
Beulah Choir iri mu makorali akunzwe cyane muri Kigali