× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Sharon na Chryso: Uwo yari azi ko atari Type ye bavuganye amasaha 7 kuri telefone asanga yujuje F enye z’ingenzi

Category: Love  »  4 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Sharon na Chryso: Uwo yari azi ko atari Type ye bavuganye amasaha 7 kuri telefone asanga yujuje F enye z'ingenzi

Sharon Gatete na Chryso Ndasingwa, abahanzi mu ndirimbo zo kuramya Imana, bakomeje kwishimira umunyenga w’urukundo barimo. Basangije abakunzi babo uko bavuganye amasaha arindwi kuri telefoni bikarangira bakundanye.

“Ese wajya ukoresha indirimbo zawe aho guhora ukoresha iz’abandi?” Iri ni rimwe mu magambo Chryso Ndasingwa yabwiye Sharon Gatete, mu kiganiro cyatangiye nka "Hello" kigakomereza mu masaha arindwi yo kuganira ku buzima, intego n’imyizerere. Icyo kiganiro cyabaye igice cya mbere cy’inkuru y’urukundo rwabo—itarimo ubwirasi, ahubwo yuzuye ubwubahane no kwisanzura.

Call idasanzwe yavutsemo urukundo

Mu gihe Sharon yari muri Kenya yiga, yahamagaye Chryso asaba imbabazi kuba atarabashije kumwitaba mbere. Ibyakurikiyeho ni ikiganiro cyimbitse, aho Chryso yahise amubaza impamvu adashyira imbere indirimbo ze, ahubwo akajya akora challenges z’abahanzi batari Abanyarwanda. “Yari afite umujinya mwiza,” nk’uko Sharon abyivugira, yagaragaraga nk’umuntu ufite umutima wo kuyobora no guteza imbere uwo yafataga nk’inshuti isanzwe.

Chryso yahaye Sharon urugero rudasanzwe: "Ni nko kuba wabyaye umwana, ukamuta, ukonsa uw’abandi." Yifuzaga ko Sharon yita ku bihangano bye, nk’uko umuntu wese akwiye kwita ku bintu bye bwite kuruta iby’abandi, nk’uko na Bibiliya ibihamya ivuga ngo “Mukunde bagenzi banyu nk’uko mwikunda, aho kwikunda nk’uko ukunda mugenzi wawe.” Iri ni isomo rikomeye, ryahawe abandi bahanzi bifuza kugira aho bagera: “kwita ku bikorwa byawe no kubyamamaza.”

Sharon, wize umuziki ku Nyundo, yavuze ko yababajwe no kunengwa n’umuntu utari umwarimu we. Ibyo byamuteye kwibaza ku miterere y’uwo musore. Yaramubajije ati: "Ni gute wakoze igitaramo cya BK Arena, ufite amafaranga, ariko ukaba utatwereka uwo mukundana?" Ibi yabivuze ashaka kugira icyo amunengaho, ngo na we yikure mu isoni.

Ni bwo bahise batangira kuganira ku rukundo n’imyumvire yabo ku bashakanye. Sharon yavuze ko atari yarigeze atekereza Chryso nk’umuntu ashobora gukundana na we, ati “ntiyari my type” – amagambo yateye Chryso kwibaza ku gaciro ke, no ku buryo abandi bashoboraga kuba bamufata.

Za “F enye” za Sharon
Sharon yamusobanuriye ibintu bine agenderaho mu gukunda:
1. Faith (ukwemera) – umuntu usengera ahantu hamwe na we, wumvise neza icyo Imana imushakaho.
2. Fundamentals (indangagaciro) – intego z’ubuzima, icyerekezo n’ibyagezweho.
3. Friends (inshuti)– inshuti z’umuntu zigira uruhare runini mu kubaka cyangwa gusenya urukundo.
4. Family (umuryango) – aho umuntu akomoka n’uko umuryango we uhagaze.

Iyo myumvire yatunguye Chryso, ariko ni yo yamufunguye amaso, imwereka ko Sharon atari umukobwa ushingira ku bintu by’inyuma, ahubwo asanga ari umukobwa ushingira ku mico y’umuntu n’umurongo we w’imyizerere.

“None se ko duhuje ibibazo, kuki tutakwigumanira?”
Ni Chryso wabajije, ashingiye ku kuba bombi bari batarabona abo bahuza neza. Icyo kiganiro cy’amasaha arindwi, cyarangiriye bafashe uyu mwanzuro:
Chryso: None hakurikireho iki? Nyuma y’iki gihe cyose, dukomeze tubeho nk’uko byari bisanzwe tutavugana?
Sharon: Biri mu biganza byawe.
Chryso: Reka tuge tuvugana rimwe mu minsi itatu wenda.

Sharon: “Ntidushyireho igihe cyo kujya tuvugana. Niba wumva ushaka kumpamagara, uzabikore.”

Sharon yaje gusanga uwo yitaga “utamukwiriye” ari we wuzuzanya na we kurusha abandi bose. Yagize ati: “Twamaze kuvugana ntangira gutekereza ko uwo napingaga burya ari we muntu ushobora kuba umugabo wanjye w’ahazaza.”

Berekanye ko Imana ari yo yandika inkuru nziza y’urukundo, kandi ko iyo abari mu rugendo bayihaye uburenganzira bwo gutegura amateka yabo arushaho kuba meza.

Ibindi biri kuri channel ya Sharon Gatete

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.