× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Sharon Gatete; umuramyi wo guhangwa amaso yashyize hanze indirimbo nshya iryoshye yise "Rwanda Shima lmana"

Category: Artists  »  1 month ago »  Alice Uwiduhaye

Sharon Gatete; umuramyi wo guhangwa amaso yashyize hanze indirimbo nshya iryoshye yise "Rwanda Shima lmana"

Sharon Gatete ni umuririmbyi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, akaba asengera muri Revival Temple.

Sharon Gatete ni umwe mu baramyi batuye i Kigali ndetse akaba ari naho yavukiye aranahakurira. Uyu muramyi avuka mu muryango w’abana 5, akaba ari uwa 2.

Afite umwihariko udasanzwe kuko yaje gutangira kuririmba kinyamwuga mu 2018, ajya kwiga kw’ishuri rya muzika rya Nyundo aza no gutangira kuririmba ku giti cye muri 2023 mukwa 5. Yaje gukomeza kaminuza muri Bachelors of Arts in Music muri Kenya kuri Daystar University mu mwaka wa 2022 mu kwa 9.

Kuri uyu 17 Nyakanga 2024 ni bwo Sharon Gatete yashyize hanze indirimbo nshya ifite iryoshye kuko ari indirimbo ikozwe ku buryo bwa Gakondo nyarwanda. Ni indirimbo nziza cyane yatuwe u Rwanda, avuga ko lmana ariyo murinzi warwo.

Mu minsi ishize ku wa 29 Mata ni bwo Sharon Gatete yashyize hanze indi ndirimbo yise "lnkuru nziza". lyi ndirimbo nayo yarakunzwe cyane ku bw’amagambo meza yomora imitima.

Iyi ndirimbo ye nshya "Rwanda Shima lmana" ni indirimbo ya 5 ashyize hanze ndetse ikaba ari video ya 3 kuri album yitwa "NZATEGEREZA LIVE ALBUM" yasohotse kuri ’Audio digital platforms’ zose zitwa "Sharon Gatete." Igizwe n’Indirimbo 8 hakaba hamaze gusohokaho indirimbo 3.

Mu kiganiro Sharon Gatete aherutse kugirana na Paradise yagize ati: "Nakuze nkunda kuririmba mu rusengero nakuriyemo rwa Revival Temple, no mu mashuri nizemo, ndetse n’amatsinda azwi nka Kingdom of God ministry na Urugero Music academy.

Ati "Nakuze mbikunda cyane ndetse mbirebera kuri mama wange wari umuririmbyi ukomeye w’icyo gihe mu matorero n’ibiterane kuri stade".

Sharon Gatete ni umwe mu baramyi batuye i Kigali ndetse akaba arinaho yavukiye arahakurira.

Sharon Gatete ni umuririmbyi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana akaba asengera muri Revival Temple.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.