Ku wa Gatanu tariki ya 26/07/2024, kuri Hill Top Hotel habereye umuhango wo kwambika ikanzu Nyirahabineza Geltrida uzwi ku mazina ya Shangazi Jane mu biganiro by’umuryango.
Iyo uvuze izina Shangazi Jane uhita wumva umugore watinyutse kwitanga akajya ahabona akigisha inyigisho zisigasira umuco nyarwanda, cyane ku bashakanye.
Shangazi Jane yakiriwe mu muryango w’abadogiteri mu Rwanda no ku isi yose nk’uko byatangajwe na Prof Nyagahene ubarizwa muri CISR.
.
Shangazi Jane umaze kuba umugore ufite ibigwi byinshi tugiye kugarukaho birimo kuba yaratangiye urugendo rwo gufasha umuryango nyarwanda ahereye mu cyaro cy’i Nyagatare, ubusanzwe akora ikiganiro Tuzubake kuri BTN TV.
Shangazi Jane yagize ati: "Natangiye uyu murimo nkora ibiganiro kuri radio y’abaturage ya Nyagatare, nkomereza kuri Radio10, ubu ndi kuri BTN TV."
Shangazi Jane yafashije beshi mu miryango, mu bashakanye basaga miliyoni, barimo n’abatandukiriye umuco nyarwanda bakajya mu butinganyi.
Shangazi Jane yagize ati: "Ndashimira Imana yamfashije guhumuriza imiryango igera kuri miliyoni harimo n’abahoze mu butinganyi, nkaba nyoboye n’urugaga rw’abavuzi gakondo mu Rwanda (AGA Network). "
Mu gusoza twababwira bamwe mu batanze ubuhamya bw’uko uyu ugiye kujya yitwa (Dogiteri Shangazi) Dr. Shangazi Jane yabahumurije, ni Mukansaguye Stephania, Ndumukobwa Dativa na Clarisse.