× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Shalom Choir iherutse guca agahigo gakomeye yashyize hanze indirimbo nshya "Imbere Ni Heza" - VIDEO

Category: Choirs  »  September 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Shalom Choir iherutse guca agahigo gakomeye yashyize hanze indirimbo nshya "Imbere Ni Heza" - VIDEO

Shalom Choir ikorera umurimo w’ivugabutumwa mu itorero rya ADEPR Nyarugenge bashyize hanze indirimbo bise Imbere Ni Heza yafatiwe amashusho mu gitaramo yakoreye muri Kigali BK Arena.

Iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa 5 Nzeri 2024, amashusho yayo akaba yarafatiwe mu gitaramo iyi korali iheruka gukorera muri BK Arena mu wa 2023 nk’uko byemejwe n’ushinzwe itangazamakuru muri iyi korali, Aimable Uwingabiye, mu kiganiro yagiranye na Paradise agira ati: N’iyi ni ho twayifatiye.”

Isohotse habura ibyumweru bitagera kuri 2 ngo umwaka ushire igitaramo cyafatiwemo amashusho kibaye, kuko icyo gihe hari ku wa 17 Nzeri 2023, ubwo bari mu gitaramo cyatumye baca agahigo ko kuba korali ya mbere yo muri ADEPR ikoreye igitaramo muri BK Arena.

Aimable Uwingabiye washimangiye iby’aka gahigo agira ati “Kugeza ubu nta yindi korali yo muri ADEPR irahakorera, ni twe tugifite ako gahigo,” yakomeje avuga ko uretse iyi ndirimbo bise Imbere Ni Heza bafite n’izindi nyinshi. Yagize ati: “Abakunzi bacu barahishiwe cyane kubera ko hari n’izindi ndirimbo, zaba izo twafatiye muri Arena n’ahandi ziri hafi gusohoka.”

Nk’uko yabisobanuye, iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa buhumuriza. Mu magambo ye yagize ati: “Ni uguhumuriza abantu tubabwira ko imbere ari heza. Uyu munsi ushobora kuba urira, ariko ejo ugaseka.

Hari igihe uyu munsi uba ubona ibibazo byinshi byakugoye, ariko twahumurizaga umuntu wese ufite ibibazo muri ino minsi, ufite ingorane zitandukanye, ko Imana ihari kandi yamukura muri ibyo bibazo. Ibibazo biba ari byinshi, bitandukanye, ariko nta bwo umuntu abihorana, ejo hashobora kuba heza.”

Ni korali ikorana umwete, kuko nk’uko yabitangaje baba bifuza nibura gushyira hanze indirimbo rimwe mu byumweru bibiri. “Ni hafi ya buri kwezi nubwo tuba twifuza mu byumweru bibiri ariko hakabamo imbogamizi zimwe na zimwe. Bitinze byaba rimwe mu kwezi.”

Ibyibanze wayimenyaho:

Korali Shalom ibarizwa mu itorero rya ADEPR Nyarugenge aho abayishinze bisanishije n’ijambo ry’Imana rivuga ngo "Ariko njyeweho nzaririmba imbaraga zawe, Kuko wambereye igihome kirekire kinkingira. Mu gitondo nzaririmbisha imbabazi zawe ijwi rirenga, N’ubuhungiro ku munsi w’amakuba yanjye". (Zaburi 59:17)

Yashinzwe mu mwaka wa 1986, itangira ari korali y’abana bato. Icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe ari yo Hoziyana.

Mu 1986, abari bayigize bari bafite imyaka iri hagati ya 15-17 y’amavuko. Yaje kuba korali y’urubyiruko, icyo gihe mu Gakinjiro haza indi korali yitwaga korali Cyahafi kuri ubu yitwa Baraka ari na yo yahise iba iya kabiri.

Mu mwaka 1990, ni bwo Shalom Choir yaje kwemererwa n’itorero ryabo kwitwa izina dore ko yari imaze igihe kirekire ari iy’abana yitwa Korali Umunezero hanyuma bagahita bitwa Shalom choir.

Yahise izamukana imbaduko mu murimo w’Imana aho yakoze album mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ntibayisohora ku bwo kumva iri ku rwego rwo hasi, ariko biyifasha mu rwego rwo kongera ubumenyi no kwiyongerera umuhate.

’Nzirata Umusaraba’, ’Nyabihanga’, ’Abami n’Abategetsi’, ‘Uravuga bikaba, ‘Umuntu w’imbere’, ‘Mfite Ibyiringiro’, ‘Ijambo Rirarema’, ‘Icyizere’, ‘Nduhiwe’ n’izindi.

Shalom choir, ni yo korali rukumbi yo muri ADEPR yakoreye igitaramo mu nyubako ihenze mu Rwanda ariyo Kigali Convention Center. Ni igitaramo cyabaye tariki 12/08/2018 gihembukiramo imitima ya benshi. Cyaritabiriwe bikomeye mu gihe kwinjira byari ukugura Album yabo nshya.

Ku wa 17 Nzeri 2023 baciye akandi gahigo ko kuba korali ya mbere yo muri iri torero rya ADEPR itaramiye muri BK Arena, kandi kugeza ubu nta yindi iragakuraho.

Bitari ukuririmbira abantu gusa, Shalom Choir ijya ikora ibikorwa by’urukundo bagafasha abatishoboye bitari ukubahumuriza no kubabwira Ijambo ry’Imana gusa.

Yaciye agahigo muri ADEPR itaramira muri BK Arena ari iya mbere
Amashusho y’indirimbo Ejo Ni Heza n’andi y’izindi ndirimbo benda gushyira hanze harimo ayafatiwe mu gitaramo bakoreye muri BK Arena

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Ubwose muri arena hariyo abakeneye guhumurizwa. Kuki batajya nyakariro nahandi.

Cyanditswe na: ijmv  »   Kuwa 07/09/2024 06:44