Seraphim Melodies ya AEBR Kacyiru igiye gusangira Noheli n’abarwayi mu gikorwa ngarukamwaka cyitwa "Seraphim Day" kigiye kuba ku nshuro ya 9.
"Seraphim Day" iba buri mwaka ikarangwa n’ibikorwa bitatu ari byo; Gutanga amaraso, Gusura abarwayi ndetse n’Igitaramo kiba ku munsi ubanziriza Noheli. Ni igikorwa kimaze gushinga imizi aho benshi bishimira uburyo Seraphim Melodies yatekereje neza kujya isangira Noheli n’abarwayi barembeye mu bitaro. Mu 2017 iyi korali yahawe igihembo cy’ishimwe "Sifa Reward".
"Korera umugisha nawe ugira uruhare, haba mu kugira icyo utanga cyangwa gusangiza ubu butumwa bwa Seraphim Melodies bwo kwizihiza Noheli twifatanya n’abababaye, nabo bandi bakazitabira gukora ibi bikorwa birimo gutanga amaraso, gusura abarwayi no guhimbaza Imana byururutsa imitima ibuze ibyiringiro kandi bigakomeza ifite kwizera" - Ubwo ni ubutumwa bwa Seraphim Melodies.
Bakoresheje imbuga nkoranyambaga bakoresha, aba baririmbyi b’i Kacyiru muri AEBR basangije abantu icyanditswe cyo muri Bibiliya muri Matayo 25: 34,40 havuga ko iyo usuye abarwayi uba ubikoreye Yesu: "34 - Umwami azabwira abari iburyo bwe ati ’Nimuze mwebwe abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabatunganirijwe uhereye ku kuremwa kw’isi;
35 kuko nari nshonje mukamfungurira, nari mfite inyota mumpa icyo nywa, nari umushyitsi murancumbikira, 36 nari nambaye ubusa muranyambika, nari ndwaye muransura, nari mu nzu y’imbohe muza kundeba.’ 40 Umwami azabasubiza ati ’Ndababwira ukuri yuko ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y’abandi, ari jye mwabikoreye.’".
Umwe mu bayobozi ba Seraphim Melodies aganira n’umunyamakuru wa Paradise.rw ku mpamvu biyemeje gukora iki gikorwa yagize ati "Ariko by’umwihariko mu bihe bya Noheli n’umwaka mushya turushaho kuzirikana abo iyi minsi isanze mu bitaro tukabasura tukabagenera impano tubashije gukusanga zivuye mu baririmbyi, abakirisitu, inshuti n’abagiraneza bumva uyu murimo Seraphim Melodies ikora".
"Seraphim Day 2022" izatangira ejo kuwa Gatandatu tariki 17 Ukuboza 2022 aho hazatangwa amaraso mu gikorwa kizabera kubi AEBR Kacyiru kuva saa yine za mu gitondo kugeza saa cyenda z’amanywa. Utanga amaraso ni umuntu wese ubifitiye ubushake, akabikora nta gahato kandi nta gihembo ategereje.
Kuwa 24 Ukuboza 2022 saa saba z’amanywa hazaba igikorwa cyo gusura abarwayi muri CHUK, hanyuma ku mugoroba w’uwo munsi saa kumi n’ebyiri habe igitaramo cya Noheli kizabera kuri AEBR Kacyiru kizaririmbamo Horeb choir, Isoko choir na Narada Worship Team.
Seraphim Day igiye kuba ku nshuro ya 9
Seraphim Melodies ya AEBR Kacyiru