× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ese kuryana Seen tubishyire ku mugongo w’abanyamakuru cyangwa abahanzi? Dore impamvu uribwa Seen

Category: Entertainment  »  January 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ese kuryana Seen tubishyire ku mugongo w'abanyamakuru cyangwa abahanzi? Dore impamvu uribwa Seen

Iyo uganiriye n’abahanzi batandukanye by’umwihariko abagitangira umwuga w’ubuhanzi usanga bagaragaza imbogamizi bahura nazo mu kugeza ubutumwa ku bo bwagenewe.

Iri jambo kurya Seen rikunze kuvugwa n’abahanzi bakinjira mu buhanzi. Mu kubisobanura neza, "kuribwa Seen" ni cya gihe wandikira umuntu kuri telefone, ikoranabuhanga rikakwereka ko ubutumwa bwawe bwamugezeho, ariko ugategereza ko agusubiza ugaheba.

Hari n’ubwo ukeka ko yaba atabonye ubutumwa bwawe kubera wenda akazi kenshi, wamuhamagara kuri telefone ntakwitabe ntaze no kukuvugisha. Bene uwo muntu ntabwo aba akeneye ko muvugana cyangwa se yanenze uburyo wakoresheje umuvugisha cyangwa umwandikira. Ibyo kumwandikira ntagusubize, niba bikubaho umenye ko "Bakurya Seen".

Abahanzi bakizamuka baribwa Seen cyane n’abanyamakuru

Imbogamizi abanyamuziki benshi bahuriraho ni ubushobozi bucye bwo gukora indirimbo zifite ireme rishobora gutuma zitambuka mu kayunguruzo neza zikagera aho bifuza kozigera. Aha twanditse akayunguruzo muhashyinge imbago.

Iryo reme cyangwa urwego runaka, hakubiyemo imyandikire, injyana, ijwi ry’umuhanzi, uruganda zakorewemo, imicurangire ndetse n’ibindi,...Aha hiyongeraho uburyo bwo kugeza ubutumwa ku bagenerwabutumwa, ni ukuvuga ku maradiyo, ku ma televiziyo, ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu binyamakuru nka Paradise.rw cyangwa kuri Paradise Tv.

Birumvikana ko ku bahanzi bafite izina riremereye, cyagwa se abagafashe nk’uko bijya bivugwa usanga imbogamizi ari nkeya. Urugero, nka Israel Mbonyi, Meddy, Papi Clever, Danny Mutabazi, Dominic Ashimwe, Gaby Kamanzi, Alex Dusabe,..abo bo icyo gikombe tugiye kubabwira bo baragitarutse.

Turashaka kubabwira ko abo tuvuze haruguru ndetse n’abandi bahiriwe n’ikaramu, iyo akeneye gukora indirimbo usanga afite Shene [Cano] yubakitse, afite abafatanyabikorwa ndetse n’abajyanama, bigatuma kuva ku gitecyerezo (idea generation) kugera ku kwamamaza indirimbo byose biba bifite umurongo bikorwamo.

Ibyo bituma mu gihe gito indirimbo igeze hanze iba ibasha kurebwa n’abantu benshi bitewe na wa muteguro twavuze. Ikindi, usanga wa muhanzi yarubatse imikoranire n’imibanire, afite inshuti nyinshi zirimo n’abanyamakuru baba barahuriye mu bikorwa bitandukanye nk’ibitaramo, ibiterane, ibiganiro ku ma radiyo,..n’ahandi.

Ibyo byose byavuzwe haruguru, bituma ya ndirimbo isohotse isamirwa hejuru n’abakunzi be ndetse n’itangazamakuru, umwe akayihererekanya n’undi bigatuma mu masaha macye ihinduka nk’ubuto bamennye muri kaburimbo. Ya mibanire twavuze ituma n’umunyamakuru yandikiye amusaba kumukinira indirimbo, nawe abikora atabanje kugisha inama. Mbese nta muntu wamurya Seen.

Bitewe n’ikoranabuhanga, umunsi ku wundi abahanzi barushaho kwiyongera. Uzasanga hari ibyiciro bitandukanye by’abahanzi ari byo:

1.Abanyamuhamagaro
2.Ababyize mu ishuri
3.Ababikoze bigana abandi
4.Ababikora nk’umwuga, Etc..

Rero mu byiciro byavuzwe haruguru, buri wese akenshi aguma uko yahamagawe. Akenshi icyiciro cya bariya twise abanyamuhamagaro ndetse n’abihamagaye usanga bagorwa cyane n’ikibuga kubera impamvu zikurikira:

a.Kudashaka kwiga no kujyana n’isi

b.Gushora ubushobozi bukeya mu bintu no kwizera ibitangaza. Akenshi Barangwa no guhuzagurika no kutagira umurongo mu byo bakora, bitandukanye n’abavuzwe haruguru.

Ibyo bijyana no kudakora igenamigambi niba ari indirimbo ashobora guteganya kujya muri studio y’ibihumbi 30, ntateganye itike izamujyana muri studio, ntatekereze promotion kuri Radiyo,Televiziyo no mu binyamakuru.

Ni mu gihe umuhanzi ubikora nk’umwuga cyagwa wabyize bitewe n’intumbero ye, ashyiraho imirongo migari akavuga ati "nubwo ari Gospel, ariko indirimbo igomba kuba ikoze gutya, nzemera nshoremo aya, nzagera kuri ibi.

Wa munyempano na wa wundi wihamagaye, wabikoze kubera ko kanaka yahiriwe, iyo indirimbo isohotse yaka nimero y’umunyamakuru runaka, akamwandikira batanaziranye ati ’nitwa kanaka, none ko nasohoye indirimbo nshya nyiguhe? Hakaba n’igihe ayimwoherereza batavuganye atekereza ko nayibona ahita ayikina...yabona atamushubije ati "Umunyamakuru runaka arirata, yandiye seen....".

Dore impamvu zitandukanye zituma ushobora kuribwa seen

1.Uburyo wajemo: Ntabwo ari byiza kwandikira umunyamakuru mutaziranye ngo umwohereze indirimbo. Icyiza wamuhamagara, atagufata ukamwoherereza ubutumwa ukamubwira ko uri umuhanzi, umushakaho ubujyanama, wifuza ko muhura, nawe akagushakira umwanya, mugahura ukamugezaho umushinga wawe.

Nta kabuza azumva indirimbo yawe aguheho n’ubujyanama, n’iyo atayikina bitewe n’urwego iriho, ariko azakubwira ibyo gukosora kandi rwose wizere ko iyo uzakurikizaho azayikina.

B.Kuba umunyamakuru ari busy:

Ushobora kwandikira umunyamakuru bitewe n’akazi kenshi afite ntahite agusubiza. We guhita wumva ko yakuriye seen, tegereza ko agusubiza natagusubiza ukoreshe bwa buryo bwavuzwe haruguru. Bibaho rwose umunyamakuru akagira akazi kenshi cyane, kuba rero wamwandikira kandi wenda ari n’ubwa mbere umwandikiye, wikwihutira kuvuga ko yakuriye seen.

3.Bamwe mu banyamakuru bashinjwa gukina indirimbo z’abahanzi bafite amazina aremereye:

Bamwe mu bahanzi twaganiriye mu bihe bitandukanye bagaragaje uburyo bagiye bahana gahunda n’abanyamakuru ntizubahirizwe cyangwa se babandikira ntibabasubize cyangwa bakababwira ngo ejo, ejo, hagahora ari ejo. Aha inama Paradise yaha abahanzi bavuga ko baribwa seen ni ugukora cyane, bagakora kandi ibihangano bifite ireme.

Abahanzi bakomeye baranugwanugwa

Bamwe mu banyamakuru twaganiriye barashinja abahanzi ko babafasha kuzamuka bagatangira kwibagirwa aho bavuye. Iyo umuhanzi akizamuka usanga yitwararika ku itangazamakuru, yasohora indirimbo agaca bugufi kugira ngo bamufashe.

Umwe mu banyamakuru wifuje ko izina rye rigirwa ubwiru wakoze ku binyamakuru bitandukanye birimo na Televiziyo y’u Rwanda yatubwiye ko abahanzi badakwiriye kwibagirwa uruhare rw’itangazamakuru mu kugeza ubutumwa bwiza aho bugomba kugera.

Aha yashimiye bamwe mu bahanzi bakomeye ariko bagifata itangazamakuru nk’umugongo mugari ubahetse, agaya abandi usanga bahuzwa naryo n’indirimbo nshya basohoye cyangwa kunyomoza amakuru yabangiriza izina aba akwirakwira by’umwihariko abiyitirira konti zabo bakazikoresha mu zindi nyungu.

Aha yatanze urugero rw’abahanzi yazamuye ariko uyu munsi akaba abandikira bakamurya seen

Impamba: Ingingo zitandukanye zirema umubiri umwe, hakwiye ubufatanye muri byose.

Utwo turongo tubiri tw’ubururu tugaragaza ko ubutumwa bwawe bwasomwe, nudasubizwa uzaba uriwe Seen

Utumenyetso twa WhatsApp tugaragaza uko ubutumwa bugenda mpaka mugeze ku wo bwandikiwe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.