× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

"Satisfait" ya Christian Irimbere yaguye neza abakunzi be n’ibyamamare - Menya icyo bayivuzeho!

Category: Artists  »  June 2024 »  Nelson Mucyo

"Satisfait" ya Christian Irimbere yaguye neza abakunzi be n'ibyamamare - Menya icyo bayivuzeho!

Christian Irimbere umaze kubaka uzina riremereye mu baramyi bakorera umuziki wabo mu Rwanda, yakoze mu nganzo asohora indirimbo "Satisfait" aho munsi umwe gusa igiriye hanze ibyamamare n’abakunzi b’uyu muramyi bagize icyo bayivugaho.

Ku nkuta za WhatsApp z’ibyamamare bitandikanye hariho ikirango cy’iyi ndirimbo aho buri wese yahitaga agira amatsiko yo kujya kumva iyi ndirimbo.

Umwanditsi w’iyi nkuru yifuje kumenya uko bamwe bavuga ndetse n’uko bafata uyu muramyi Christian Irimbere maze bamwe bamutangariza ko n’ubusanzwe bakunda indirimbo ze ndetse nuburyo aririmba.

Mu byamamare byagize icyo bitangaza harimo abaramyi bakomeye mu Rwanda no mu karere u Rwanda ruherereyemo ndetse n’abanyamakuru bakorera ama radio na za Televiziyo za gikristo

Nduwimana David (Austalia)

Umuramyi akaba n’icyamamare mu Burundi no mu Rwanda! Yibitseho abakunzi benshi mu Burundi (Igihugu akomokamo) no mu Rwanda igihugu kibanyi cy’u Burundi. Uyu muramyi utu wamamye ni umwe mu bagize icyo bavuga kuri christian Irimbere no ku ndirimbo ye nshya.

Yagize ati: "Christian, ndamuzi i Burundi muri Anglican Church aho yasengeraga, namubonye ubwa mbere muri Odeon Palace ariko aririmbana ijwi rifite imbaraga, niho naciye ndamwegera ndamusaba kuza muri Concert yanje nari nateguye ico gihe ya Album yanje “Ni wewe nizigira “

Kuva ico gihe twarakoranye cane, hagera igihe kimwe badutumira i Kigali niho Christian, Kevin Paulin Manirambona ubu niwe Worship Leader kuri Women Foundation Ministries na Arnaud Gasige avuza Bass aka ba Producer urumva ko hari amateka dufitaniye kuva kera rero nishimiye kubona aho Christian ageze mu gukorera Imana, kimwe gusa ndamusabira ni ugukomeza Ubucuti n’Imana ni ho vyose bizogenda neza mumurimo Imana iriko iramukoresha!

Aimé Uwimana

Umuramyi Aime Uwimana uzwi nk’umwe mu nkingi za mwamba mu kuramya no guhimbaza Imana nawe yagize icyo avuga, yagize ati (Butumulogie) mu yandi magambo ati Si uburyohe sinakubwira.

Serge Iyamuremye (USA)

Umuramyi Serge uzwi cyane mu Rwanda ku bw’ibikorwa bitandukanye yakoreye mu Rwanda, yamenyekanye mu ndirimbo zahembuye abanyarwanda ndetse na n’ubu akaba mu b’imbere mu baramyi batanga agahe keza. Yagize ati "Christian ndamwemera nk’umuntu twakoranye dukorana mu gihe kinini kandi dukorana ibintu bigari. Twarasenganye, muziho ubuhanga ndetse ni umwe mu baramyi nemera! Ndamwizeye ko ahantu ari naho aganisha umuziki we ni heza nta kabuza"

Nelson Mucyo (Rwanda)

Nelson ni mwe mu bahanzi bakuru kandi bakoze muri Gospel nk’abaramyi ariko kandi nk’abanditsi. Ni umwanditsi windirimbo nziza n’ibitabo. Yagize ati: "Ndi mu bantu bari bategereje "Satisfait" kandi banejejwe nuko yaje ikozwe! Ndumva nishimiye arrangement yayo! Christian wakoze cyane akazi gakomeye ndetse Imana iguhe umugisha ubu ndi kumva neza umumaro wawe muri Gospel nyarwanda.

Christine Igihozo (Rwanda)

Ni umwe mu baramyi beza kandi umaze kwigarurira imitima y’abantu benshi azwi mu ndirimbo nyinshi kandi zifite ubusobanuro bukomeye kuri bakunzi b’umuziki nyarwanda . Christine Igihozo yagize ati: "Christian Irimbere ni umuhanga kandi aririmba neza cyane indirimbo ze ni nziza zifasha imitima"

Eddy Kamoso

Akorera Radio na TV 10 mu Rwanda. Eddy Kamoso ni umwe mu banyamakuru ba mbere ba Gospel mu Rwanda watangije Ibiganiro by’Iyobokamana mu Rwanda ndetse wakunzwe bikomeye. Yagize ati: "Christian ’unani convaincre’ bisobanuye ngo ’Chritsian uranyemeje pe’, ati "Nk’uko ubivuze nanjye ndi Satisfait" .

Christian Abayisenga (ISIBO TV)

Inkotanyi cyane, umusesenguzi wabigize umwuga ndetse Gospel Nyarwanda iramwubaha! Christian Abayisenga yamenyekanye ku bitangazamakuru bitandukanye aho yagiye agira ibiganirp bitandukanye.

Ubu ni Umuyobozi wa Isibo tv na Isibo Fm akaba nawe yize icyo avuga kuri Christian Irimbere. Yagize ati "Irimbere Jean Christian ni umuramyi nkunda cyane kandi nsabira umugisha kuko indirimbo ze zirampembura".

Iyi ndirimbo "Satisfait" ni Igisobanuro cy’indirimbo yo gushima isobanura ko muri Yesu anyuzwe. Ni indirimbo idasanzwe kuko ni indirimbo ifite production nziza, Imana yayujuje ibyishimo n’umunezero mu mbyino zirimo."

Peace Nicodem (MAGIC FM-RBA)

Ni umwe mubahanga n’abasenguzi Gospel Nywarwanda ifite ndetse ufite aho ahurirwa n’ibigwi by’abahanzi bamwe na bamwe mu Rwanda. Akorera Magic Fm ndetse akaba ari umwe mu batanga umusanzu muri iyi Gospel. Yabonye bamwe bazamuka ndetse agira uruhare mu gucuranga indirimbo zitandukanye kuri Chaine ya kabiri ya Radio y’Igihugu (Radio Rwanda).

Peace Nicodem yagize ati: "Njyewe ubusanzwe nkunda cyane indirimbo za Irimbere Jean Christian. "Ndi hano" yahembuye umutima wanjye. "Satisfait" iraryoshye, ifite message, irabyinitse kandi ifite amajwi aryoshye. Keep.shining Christian".

Mu bandi baramyi bayishize kuri status zabo barimo nka Aimé Uwimana, Chryso Ndasingwa, Christophe Ndayishimiye, Rachel Uwineza, Rachel Muramira wa IGIHE.com wanakoze ku InyaRwanda.com, n’abandi.

Si aba gusa ahubwo n’abandi benshi bagize icyo bavuga kuri "Satisfait" ya Irimbere Jean Christian barimo n’abamukurikira kuri channel ye ya Youtube.

Jean Christian Irimbere afite abankunzi benshi mu Rwanda no mu Burundi kuri ubu akaba ari umuyobozi wo kuramya no guhimbaza (Worship Leader) muri Shekinah Worship Team ya Evangelical Restoration Church/Masoro Parish kwa Apostle Joshua Masasu Ndagijimana, Umuvugizi Mukuru wa E.R.C mu Rwanda no ku Isi.

Christian ni umaramyi ukomeje gukora ibihangano bisize amavuta y’Imana

Peace Nicodem yahaye umugisha indirimbo nshya ya Christian

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.