Sanze Eleda yatanze ubutumwa bukomeye mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatusi, avuga ko “Kwibuka atari inzika, ahubwo ko ari isomo rikomeye ku rubyiruko”
Mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhanzi Sanze Eleda yifatanyije n’Abanyarwanda mu butumwa bwimbitse bwibutsa igikomere Igihugu cyanyuzemo, anagaragaza akamaro ko kwigisha abavutse nyuma ya Jenoside amateka mabi yaranze u Rwanda, kugira ngo ntazongere na rimwe kubaho ukundi.
Mu butumwa bwe bwuzuye ikiniga n’icyizere, yagize ati: “Twarapfuye ntitwapfa, twaratemwe turashibuka, intimba yabaye intimba. Kwibuka si inzika, ahubwo ni ukwigisha abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo tubasangize kumenya ayo mateka u Rwanda rwanyuzemo ngo batazisanga ikibi cyabinjiriye bigasubira.”
Uyu muhanzi yasabye cyane cyane urubyiruko gufata iya mbere mu kurwanya icyo ari cyo cyose gishobora kwangiza amateka nyayo cyangwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ati: “Urubyiruko dufatanye kurwanya icyo ari cyo cyose gishaka kugoreka no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Sanze Eleda asanzwe ari umuhanzi ufite ijwi rikomeye mu Gihugu, uzwiho kuririmba ibihangano bikangurira urukundo, amahoro n’ukuri. Ubutumwa bwe bwo Kwibuka31 buributsa buri wese ko kwibuka atari ukuzura umujinya, ahubwo ko ari ugusigasira amateka no kuyaha agaciro, kugira ngo bizabe urumuri rw’ahazaza.
Twibuke Twiyubaka
Kwibuka31 – Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
[www.kwibuka.rw](http://www.kwibuka.rw)
Duharanire ukuri, twubake ubumwe n’icyizere.