× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Sanze Eleda wifuza gutungwa n’umuziki yashyize hanze igihangano gishya yise "Nijye ubivuze"

Category: Artists  »  5 months ago »  Alice Uwiduhaye

Sanze Eleda wifuza gutungwa n'umuziki yashyize hanze igihangano gishya yise "Nijye ubivuze"

Sanze Eleda ni umwe mu bahanzikazi b’indirimbo ziramya lmana akaba asengera mu itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi.

Sanze Eleda ukomoka mu karere ka Ngororero mu muryango w’abana barindwi gusa ubu akaba atuye mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Kuwa 29 Werurwe 2024 nibwo yashyize hanze indirimbo nziza cyane yise "Nijye ubivuze".

Uyu muramyi yinjiye mu muziki mu 2020, ashyira hanze indirimbo ye ya mbere mu 2021 "Umugoroba" yageze hanze tariki 21/08/2021. Ni umuhanzi uri gukora cyane kuko mu minsi mike amaze mu muziki amaze gukora indirimbo 10 z’amajwi n’amashusho (Audio 2 na video 8).

Ubwo yaganiraga na Paradise, Sanze Eleda yabajijwe igihe yatangiriye kuririmba, asubiza agira ati: "Nakuze nkunda kuriririmba, nk’umuhanzi intego yanjye ni uko nabona inyungu mu by’umwuka (kubona benshi bakomezwa n’ibihangano byanjye mukumenya Imana biruseho) n’iby’umubiri (kuba natungwa n’impano).

Muri bimwe mu biganiro yagize atangariza ibitangazamakuru bitandukanye asobanura ko impamvu yinjiye mu muziki, agira ati "Niyumvisemo iyo mpano haba kuririmba, haba no guhimba cyangwa kwandika indirimbo zirimo ubutumwa bwiza buvuga Imana, nkumva ko ariyo talanto nahawe ku buntu kandi ngomba kuyikoresha".

Ndetse ko indoto afite mu muziki ari uko yabona cyangwa yakumva abantu benshi imitima yabo ihemburwa n’ubutumwa buri mu muziki cyangwa ibihimbano bye kuko ni cyo isi ya none ikeneye. Kuko imitima ya benshi yabaye akahebwe ku bwo guca muri byinshi bitubabaza. Rero ko abantu bakeneye ihumure rituruka ku Mana".

Sanze Eleda akomeje kuticisha irungu abakunzi b’indirimbo ze

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.