Umuhanzi Sam Muvunyi yahamije ko atareka umuziki wo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuko abifata nka kimwe mu bigize ubuzima bwe.
Umuhanzi Sam Muvunyi yasohoye indirimbo yitwa "INGOBYI" akuraho amakuru amaze iminsi avugwa ko yaba atakibarizwa mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Ni amakuru yavuzwe nyuma yo gusohora indirimbo ebyiri z’umuco: Iyitwa "UBUCURABWENGE" ndetse n’Iyitwa "RWANDA KIREZI NAMBAYE.
Izi ndirimbo zikoze mu njyana gakondo, zatumye abakunzi b’uyu muhanzi wari umaze kwigarurira imbaga bitewe n’imyandikire ye igororotse ndetse n’ijwi rye rinimbitse, batangira kwibaza niba ataba akurikiye umuhanzi Mani Martin.
Ibyo babihuzaga n’igihe yar amaze adasohora indirimbo zikubiyemo ubutumwa bugamije kwibutsa abantu urukundo rw’umwami Yesu Kristo nk’uko yari yarabibamenyeje.
Sam Muvunyi uzwiho gusubirisha ibikorwa, ntiyatengushye abakunzi ba Gospel. Mu kubasubiza, yamanuye indirimbo yuje isubirajwi, itanaze mu buhanga. Indirimbo ye nshya "INGOBYI" ifite imyandikire ya gisizi ikaba yasohokanye n’amashusho.
Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer Jovan, amashusho yo yafashwe na Sam Muvunyi ubwe dore ko muri iyi minsi ari mu ba Producers bahagaze neza mu gutunganya amashusho mu buryo bwa Kinyamwuga.
Muri iyi ndirimbo hari aho avuga ati "Ingobyi umpetsemo Mwami wanjye irasusurutse, urantetesha"
Ni indirimbo igaruka cyane ku rukundo rw’Umwami Yesu Kristo ku bamwizeye, aho agereranya Yesu n’ingobyi ihetse abamwizeye.
Uyu muramyi usanzwe aririmba muri Alarm Ministry, yahumurije abakunzi be aho yabasabye gusubiza umutima mu gitereko kuko adateganya kuva muri Gospel.
Sam Muvunyi yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka: Yesu ni byose, Igihango, Sinabaho ntagufite, Vugana nanjye ndetse n’izindi.
Ni umuhanzi benshi bemeza ko afite ejo heza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bitewe n’impano yavukanye ndetse akarangwa no gukora cyane.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "INGOBYI" YA SAM MUVUNYI
Sam Muvunyi ubwo yari yatumiwe kuri Televiziyo Rwanda
Yihebeye injyana Gakondo
Asigaye abarizwa muri Alarm Ministry