Rev Past Rurangwa Valentin umushumba wa ADEPR Ururembo rw’umugi wa Kigali, yatangaje ko gushima Imana ari umuco mwiza.
Mu gitondo cyo ku itariki ya 31 Kanama 2025, abakirisitu benshi mu gihugu hose bateraniye hirya no hino mu giterane ngarukamwaka cya ‘Rwanda Shima Imana’ cyabereye mu gihugu hose binyuze mu matorero n’amadini yose yo mu Rwanda.
Itorero rya ADEPR benshi bita "Itorero ry’abanyamwuka" ni rimwe mu matorero yitabiriye ibikorwa byo gushima Imana.
Umushumba wa ADEPR mu Rurembo rwa Kigali, Rev. Rurangwa Valentin, yagaragaje ko gushima Imana ari umuco mwiza w’Abanyarwanda.
Ati: “Dufite impamvu nyinshi zitarondoreka zadutera gushima Imana nk’Abanyarwanda ndetse n’Igihugu cy’u Rwanda.”
Kuki abanyarwanda dukwiriye gushima Imana?
Hashingiwe ku bitangaza Imana imaze gukorera u Rwanda mu myaka 31 ishize, buri mu nyarwanda akwiriye gusubiza amaso inyuma akareba imirimo ikomeye Imana yakoreye u Rwanda mu ngeri zose: Umutekano, Ubukungu, Uburezi, Ubuzima, Iyobokamana n’ibindi..
Iyi niyo mpamvu mvano yatumye hategurwa n’igiterane ngarukamwaka cya Rwanda Shima Imana. Mu mwaka wa 2025, iki giterane cyabereye mu gihugu hose binyuze mu matorero n’amadini yose yo mu Rwanda.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuwa Gatatu tariki 27 Kanama 2025, Amb. Prof. Charles Murigande, Umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana ku rwego rw’igihugu, yavuze ko “Rwanda Shima Imana ni igihe cyo kuzirikana, kunga ubumwe no guhimbaza Imana nk’ igihugu".
Yagize ati: "Ni igihe cyo guhuriza hamwe twese nk’abanyarwanda tubwira Imana ishobora byose tuti “Shimwa” ku byo wakoreye u Rwanda, ukayobora abayobozi bacu mu bwitange bwabo mu kurinda igihugu no kuzahura ubukungu bwacyo.”
Yakomeje agira ati: “Reka buri munyarwanda afate iki gihe yibuke ko icyo turi cyose n’ibyo tumaze kugeraho byose ari ku bw’ubuntu bw’Imana.”
Rwanda Shima Imana ni igikorwa ngarukamwaka cyo gushima Imana cyo ku rwego rw’igihugu, kimaze kugera ku ntera ikomeye nka kimwe mu bikorwa bitegurwa mu Rwanda, aho igihugu cyose gihurira hamwe mu guha ikuzo no gushima Imana ku bw’ineza yayo n’imigisha isaga, ikomeje guhundagaza ku gihugu cy’u Rwanda.