× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ruhuka kuko umaze gukora ibyo Imana yashatse mu gihe cyawe - Apotre Giwaza avuga kuri Pastor Theogene witabye Imana

Category: Pastors  »  June 2023 »  Sarah Umutoni

Ruhuka kuko umaze gukora ibyo Imana yashatse mu gihe cyawe - Apotre Giwaza avuga kuri Pastor Theogene witabye Imana

Pastor Theogege wabarizwaga mu Itorero rya Kamuhoza Paruwase ya Muhima mu Rurembo rwa Kigali, yitabye Imana azize impanuka. Urupfu rwe rwashenguye benshi barimo Apotre Gitwaza.

Pastor Theogene Niyonshuti yishwe n’impanuka y’imodoka yabereye muri Uganda kuwa 22 Kamena 2023, aho imodoka yari atwaye yagonzwe na kwasiteri yajyaga i Nairobi, mu gihe Theogene n’abandi bantu batatu bari kumwe nawe bazaga mu Rwanda bavuye i Kampala.

Mu nyigisho ye ya nyuma Paradise Tv yabashije gufata, ubwo yari muri Run 4 Jesus yateguwe na Zion Temple Ntarama, Pastor Theogene Niyonshuti wahoze mu biyobyabwenge akaza kubireka nyuma yo kwakira agakiza, yavuze ko arera abandi bana benshi yakuye ku muhanda. Amakuru avuga ko abo bana bagera kuri 22.

Umushumba Mukuru wa Zion Temple ku Isi, Apostle Dr Paul Gitwaza Muhirwa, yafashe mu mugongo umuryango wa Pastor Theogene. Ni mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha zirimo Instagram, Facebook n’izindi.

Ati "Njye n’umuryango wanjye, hamwe na AWM / ZTCC dutewe umubabaro w’urupfu rw’umukozi w’Imana n’incuti ya benshi Pasitori Theogene. Ruhukira mu mwami imirimo myiza yawe iguherekeze.

Ibakozwe 13:36….Dawidi amaze gukora ibyo Imana yashatse mu gihe cye arasinzira, ashyirwa kuri ba sekuruza arabora”.

Theogene ruhuka kuko umaze gukora ibyo Imana yashatse mu gihe cyawe.

Twihanganishije umugore wa nyakwigendera, abana be, umuryango we n’incuti n’itorero muri ibi bihe bigoye kandi bikomeye muri kunyuramo.

Turabasengera kugirango Imana ibahumurize. Mukomeze muhange amaso Yesu Kristo niwe ubasha kuziba icyuho gitewe no kwitaba Imana Kwa Pasteur Theogene. Mugire amahoro".

INYIGISHO YA NYUMA YA PASTOR THEOGENE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.