× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rick Warren: U Rwanda rukwiriye kurwanirirwa, nicyo gihugu ku Isi cyagize inkuru y’agatangaza mu kinyejana cya 21

Category: Pastors  »  February 2024 »  Sarah Umutoni

Rick Warren: U Rwanda rukwiriye kurwanirirwa, nicyo gihugu ku Isi cyagize inkuru y'agatangaza mu kinyejana cya 21

Rick Warren, umuvugabutumwa ukomeye muri Amerika akaba n’inshuti ikomeye y’u Rwanda, yasabye urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye mu mahanga kurushaho kugira uruhare rufatika mu guteza imbere Igihugu cyabo, no kugira umutima wo kukirwanirira.

Pasiteri Warren waherukaga no kuza mu Rwanda mu Ugushyingo 2023, yagarutse kuri izo mpanuro mu butumwa yatanze mu buryo bw’amashusho (video) bugenewe Abanyarwanda, bari bitabiriye umunsi wahariwe u Rwanda uzwi nka Rwanda Day, yaberaga i Washington DC.

Pasiteri Warren washinze Saddleback Church, muri ubwo butumwa, yashimangiye ko Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, bakwiye kwiyemeza gushyira imbere umutima wo gushikama bagaharanira ko Igihugu kigera ku iterambere.

Yagize ati “Mu myaka 30 ishize, u Rwanda nicyo gihugu ku Isi cyagize inkuru y’agatangaza mu mateka y’ikinyejana cya 21. Nta kindi gihugu cyigeze kiva kure ngo kigere aho kigeze mu buryo nk’ubu bwihuse. Nagiriwe amahirwe yo guhamya impinduka za sosiyete yari ivuye mu bihe by’amakuba ya Jenoside.”

Uyu muvugabutumwa w’icyamamare akaba inshuti magara y’u Rwanda, yakomeje asaba urubyiruko rw’u Rwanda kurushaho kwimakaza umuco wo gukorera hamwe, mu guteza imbere Igihugu gifite ejo heza hazaza no kukirwanirira.

Mu nkuru ducyesha Kigali Today, Pastor Rick Warren yagize ati: “U Rwanda rukwiriye kurwanirirwa. Murabizi neza, murasabwa guhora iteka mwiteguye kukirwanirira.”

Yakomeje agira ati “Urebye ingano y’u Rwanda, amateka n’ubusumbane bugaragara ku Isi, mukwiye guhorana umutima wo gushikama mukarwana, muharanira gukora ibyiza, ubutabera ndetse no kwishyira ukizana.”

Pasiteri Warren yahaye urubyiruko urugero kuri Perezida Paul Kagame, umaze imyaka 30 ashikamye mu guharanira kurwanirira u Rwanda, maze abasaba gutera ikirenge mu cye bakazirikana agaciro Igihugu gifite.

Yavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda ruri mu mahanga rufite imbaraga zo kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu cyabo, kabone nubwo baba batagituyemo, bagahanga imirimo binyuze mu ishoramari, guteza imbere uburezi, ibikorwa by’ubugiraneza, gusigasira umuco no kuba abavugizi b’Igihugu cyabo. Ati “Mushobora gushyigikira u Rwanda kandi mukagena ejo hazaza harwo”.

Pasiteri Warren yavuze ko hari inzego nyinshi bashobora kugiramo uruhare mu guteza imbere Igihugu, harimo ubuzima, ibikorwa remezo bakoresheje ubushobozi bwabo cyangwa se no gushaka abafatanyabikorwa.

Ku nshuro ya 11, Rwanda Day yabereye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ihuriza hamwe abarenga ibihumbi bitandatu, baturutse mu bice bitandukanye bya Amerika y’Amajyaruguru, u Rwanda ndetse n’ahandi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Imana imuhe umugisha kubwo kutuzirikana.

Cyanditswe na: Theodore   »   Kuwa 06/02/2024 07:22