× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rev Dr Antoine Rutayisire abona ko iby’iyobokamana mu Rwanda bifatwa nk’ibitakigezweho

Category: Pastors  »  3 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Rev Dr Antoine Rutayisire abona ko iby'iyobokamana mu Rwanda bifatwa nk'ibitakigezweho

Antoine Rutayisire wamaze igihe kinini ari Umushumba Mukuru w’Itorero ry’Angilikani rikorera i Remera, abona ko uko u Rwanda rwari rumeze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, atari ko rumeze ubu kuko iby’iyobokamana bikerenswa.

Nyuma yo mu mwaka wa 1994, nk’uko Rev Dr. Antoine Rutayisire abivuga, Abanyarwanda nta kindi bashyiraga imbere kitari ugusenga basabira Igihugu n’ibindi bibazo byari bihari, urugero nk’intambara y’abacengezi, no kugaruka kw’amahoro mu mitima y’abanyarwanda, kandi icyo gihe bafatanyirizaga hamwe n’abayobozi ba Leta mu gusabira Igihugu.

Yagize ati: “Hano mu Rwanda, amasengesho twasengaga kuva mu mwaka wa 1995 kugera mu mwaka wa 1998, dusengera Igihugu n’ibindi byose, n’abayobozi twarabatumiraga, ariko ubu usanga abantu bavuga bati ibyo bintu by’Imana… (nta cyo bivuze).”

Ibyo avuga yabyiboneye n’amaso ye, kuko uyu mugabo wavutse mu mwaka wa 1958 yemeye ko Yesu ari umwami n’umukiza mu bugingo bwe ahagana mu mwaka wa 1983 ku myaka 25, kandi kuva icyo gihe agahita atangira ivugabutumwa.

Mu mwaka wa 1990 yaretse akazi k’ubwarimu yakoraga yiyegurira ivugabutumwa, kugera mu mwaka wa 1994 ubwo mu Rwanda habaga Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma yaho yakomeje kwigisha Ijambo ry’Imana kandi ari ko azamuka mu ntera, kugera ubwo yaje kuba Umushumba Mukuru wa Paruwasi y’i Remera, mu itorero ry’Angilikani (EAR). Mu mwaka wa 2023 yahawe ikiruhuko cy’izabukuru.

Muri iyi myaka yose yagiye abona Abanyarwanda bahinduka ku bijyanye no gusenga, kuko mu myaka yashize basengaga babikuye ku mutima, kuko bumvaga ko Imana ikwiriye icyubahiro, cyane ko ari bwo Jenoside yari ikirangira, abantu bakeneye ihumure rituruka ku Mana.

Mu kiganiro yatanze kuri Nyigisha Tv ikorera kuri Youtube, Rev Dr Antoine Rutayisire yatanze urugero agaragaza uko abo muri iki gihe babaye agira ati: “Hari abantu twari kumwe ejo bavuga bati iyo Mana yatabaye u Rwanda….? (bumva ko itabikoze).

Yavuze ko Abanyarwanda batakibona agaciro ko gutabarwa n’Imana, kuko nyuma yo kubatabara basigaye badaha agaciro ibintu by’iyobokamana. Yagize ati: “Mu 2000 twari ku mavi dusenga dutakambira Imana tuti Mana tabara u Rwanda, ariko ubu u Rwanda rwaratabawe, ibintu by’iyobokamana, guhamagarira abantu kureka ibyaha n’ibindi, iyo ntikigezweho.”

Ibi abivuze mu gihe insengero zitujuje ibisabwa zikomeje gufungwa hirya no hino mu Gihugu, ibintu avuga ko nubwo bikwiriye bikoranwa ubugome kuko hatabayeho ukwibutsa abaturage, kandi ngo abazifunga barafatanyaga n’Abakristo mu gusengera Igihugu mu myaka ya nyuma ya Jenoside kugera mu mwaka wa 2000.

Rev Dr Antoine Rutayisire aravuga ibi mu gihe insengero zirenga 5600 zimaze gufungwa mu Rwanda kubera ko zitujuje amabwiriza asabwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB. Ni umwanzuro uri gushyirwa mu bikorwa nyuma y’imyaka 5 RGB iteguje abanyamadini.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.