Uwahoze ari Umushumba Mukuru w’Itorero Angilikani Paruwase ya Remera, Rev. Antoine Rutayisire uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yasobanuye uko Abakristo benshi bahinduka inzererezi zo mu mwuka.
Iki cyigisho yagitanze mu materaniro yo kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Ugushyingo 2024, asobanura byinshi ku Bakristo bakunda gufashwa (gushimishwa) bakirengagiza ikintu cy’ingenzi cyane, ni ukuvuga guhinduka bakava mu byaha.
Yifashishije icyanditswe kiboneka muri 2 Timoteyo 2:3-4 hagira hati: “Ujye ufatanya nanjye kwihanganira imibabaro nk’uko bikwiriye umusirikare mwiza wa Kristo Yesu. Nta waba umusirikare kandi ngo yishyire mu by’ubu bugingo ngo abe akinejeje uwamwandikiye ubusirikare.”
Ashingiye kuri aya magambo yasobanuye uko Abakristo bamwe na bamwe bahinduka inzererezi zo mu mwuka agira ati: “Abakristo benshi bagereranya abigisha, bikabaviramo guhinduka inzererezi zo mu mwuka, zihora zishakisha ahantu bazikirigita mu matwi.”
Ibi yabivuze kuko hari Abakristo usanga ngo bakunda umwigisha runaka kuko wenda avuga ibyo bashaka kumva, akabasetsa, akavuga yihuta cyane, akavuga za Halleluiah (haleluya) nyinshi bagafashwa (ari byo yise kubakirigita mu matwi), bakumva bamwishimiye, ariko undi yaza avuga mu bundi buryo bakamugereranya na we, bakumva badafashijwe kuko ari cyo gusa baba bishakira.
Rutayisire yavuze icyafasha umuntu guhinduka akareka kuba Umukristo w’inzererezi mu mwuka agira ati: “Iyo Ijambo ry’Imana wize ritava mu gitabo ngo rige mu mutwe wawe, ngo rive mu mutwe wawe rige mu mutima wawe, rive mu mutima rge mu ngiro, rige mu byo uvuga, mu buryo ukora, mu buryo ubana n’abandi, riba ryapfuye ubusa.”
Abo bantu bumva Ijambo ry’Imana bakarigumisha mu mutwe ariko ntibarishyire ku mutima no mu bikorwa, dore uko yabagereranyije: “Ikibazo rero, dufite isi yuzuye abantu bafite imitwe minini n’imitima mito n’amaboko magufi. Imitwe minini yuzuyemo ibintu, barize barongera bariga, babaye mu rusengero barware intumbyi (gutumba) yo mu mwuka.
Hari igihe umuntu arya ibiryo inda ikabyimba (igatumba), akavuga ngo yarwaye (intumbyi). Hari abantu barware intumbyi yo mu mwuka, ibyo bariye igifu ntikibisye ngo bigire umumaro mu buzima bwabo. Ahubwo baba bari aho gusa, kandi iyo byabaye bityo bahinduka Abakristo batari beza.”
Inama nziza Rutayisire agira buri wese ni iyi: “Nujya mu iteraniro (ntugashake gufashwa), nkunze kubibuza abantu bavuga ngo bafashijwe. Sinifuza ko abantu bafashwa, ahubwo nifuza ko bahinduka. Kuko gufashwa ni ukuryoherwa si uguhinduka. Nyuma yo kwiga Ijambo ry’Imana ukwiriye kwibaza uti nungutse iki?”
Izi nama kuzikurikiza byakurinda kuba Inzererezi yo mu Mwuka, ukaba umusirikare wa Yesu utitwara nk’umusivile.
Tutayisire ati: Uwiga ashaka gufashwa ntashake guhinduka aba ari inzererezi mu mwuka"