Pasiteri Antoine Rutayisire yagaragaje uruhande ahagazeho ku bijyanye n’ifungwa ry’insengero zitujuje ibisabwa riri gukorwa na Leta y’u Rwanda, agaragaza ko nubwo abishyigikiye ariko adashyigikiye uburyo biri gukorwa.
Mbere yo kugaragaza uruhande ahagazemo no kugaragaza ibyo anenga abafunga insengero, yabanje kwibutsa Abanyarwanda b’abanyamadini ko bari baraburiwe mu myaka itanu yabanje, kuko baburiwe mu mwaka wa 2019.
Yagize ati: “Baratuburiye, baduhaye imyaka itanu ngo tube twabonye abayobozi bafite impamyabushobozi. Aho kubikora twagiye mu mpaka. Baduhaye imyaka itanu, kuba tugomba kugira insengero zifite imirindankuba, ibyo bigeze no kubifungira insengero, n’ibigega na sound proof (ibirinda amajwi gusohoka ajya hanze). Ubu turatunguwe kandi baraduteguje.”
Yabihuje n’uko Yesu azaza agira ati: “Uku ni ko na Yesu azaza tukumva bidutunguye kandi baraduteguje. Tureke kubifata nabi, kuko Leta yari yaratuburiye. Buriya iri kuducira amarenga.”
Nubwo bimeze bityo, avuga ko icyizere gihari, wenda ari uko Perezida azadohora ku munsi wo kurahira, akaba yavuga ati mureke Abanyarwanda basenge. Yagize ati: “Sinzi uko bizagenda, ariko natwe tuve mu burangare. Uburyo bwiza bwo kubana neza na Leta ni ukubahiriza amategeko nk’uko Pawulo yabivuze. Hari ubwo wenda perezida yazagikemura.”
Kuvuga ibi hari abatekereza ko ashyigikiye uyu mwanzuro Leta yafashe, ariko we icyo ashyigikiye ni uko abanyamadini bubahiriza amabwiriza ya Leta nk’uko yagize ati: “Sinshyigikiye ko bafunga insengero, ariko nshyigikiye ko twubahiriza amategeko. Nshigikiye ko tuba maso, ndetse tukajya imbere.
Ese ubundi kuki umuntu akwiriye kunyibutsa ko ngomba gushyira umurindankuba ku rusengero kandi harimo abantu? Kuki umuntu akwiriye kunyibutsa ko ngomba kubakira abagore n’abagabo ubwiherero? Ibyo ni ibisanzwe. Kuki bagomba kunyibutsa ko ntagomba kumena abantu amatwi? None se bwo abadasenga ntibabitubwira. Biriya simbibara nk’itotezwa. Ntibaduhoye Yesu, baduhoye uburangare bwacu.
Icyakora agira icyo anenga Leta agira ati: “Uwafunze insengero reka nshyireho akange mubwire. Burya iteka ryose hagomba gutangwa igihe gito cyo kwibutsa umuntu, no ku kazi ni ko bigenda. Kuriya habayeho akantu ko gutuma abantu bagira umutima mubi, bagirira ubuyobozi umunabi kubera ibintu twakwita iby’igitugu. Iyo ufunze urusengero kuko udakunda Imana, hari umuntu ukunda Imana uba ubangamiye. Umuntu umwe warangaye ntaba akwiriye gutuma abantu igihumbi babihomberamo.”
Avuga ko Leta idakwiriye kuyoboza igitugu, ahubwo ko ikwiriye kureba icyo abaturage bakunze, bityo mbere yo kubafatira imyanzuro hakabaho ubwumvikane: “Twagombye gufatanya, tugahuza umutima, tukumvikana, tukoroherana tutajenjeka kandi tudahutazanya. Hari ibintu abantu bakora kuko bafite imbaraga z’abategetsi, za Leta, ariko si byo. Nge mbona ari ubugome, ari ugukoresha nabi imbaraga z’ubutegetsi. “
Yakomeje agira ati: “Rimwe na rimwe utuntu twagombye kubaho, two koroherana, two gufatanya, kuko bariya Bakristo ibihumbi nibaza gusenga bagasanga urusengero rufunzwe, bitwa abaturage mu kagari, mu murenge, kandi ibyo bakoraga babikundaga, (bizabababaza). Nta kintu byaguhombyaho kuborohereza. Bakabaye baratwibukije habura umwaka umwe, hasigara amezi atatu bakatubwira. Ubu benshi baba barabikoze. Bahannye bihanukiriye.”
Yongeye kubisobanura, agaragaza ko icyo agaya kitari uko insengero zitubahirije ibisabwa zikomeza gufungwa, ahubwo agaya ko zifungwa mu bugome: “Icyo ngaya si uko bafunze insengero, ahubwo icyo ngaya ni uko bafunze insengero batunguye abantu.
Ibyo bakoze ni ikosa kuko nta mpamvu yo gufata ikintu cyagira ingaruka ku bantu benshi ngo ugikorane ubugome, usange mu karere kamwe ufunze insengero 180 zishobora kuba zirimo abantu ibihumbi 90 ngo urimo gukurikiza amategeko, uba ugamije iki? Ubuyobozi bureba abantu. Nta mpamvu yo kubababaza abantu ibihumbi 90.”
Insengero zifunganwa ubugome (Brutality). Aya ni amagambo ya Antoine Rutayisire