RapInChurch Movement ni itsinda rinini ryatangiye muri 2020 ritangijwe na Livre Sympatik nk’umunyempano mwiza mu njyana ya Hiphop.
Atangira iki gikorwa cyangwa icyo twakita impinduramatwara mu buryo bafatamo injyana ya Hiphop mu rusengero, yari afite umurongo w’ihishurirwa riboneka mu ijambo ry’Imana mu Gitabo cya 1 Abakorinto 3:16 (Ntimuzi yuko muri urusengero rw’Imana, kandi ko Umwuka w’Imana aba muri mwe?)
Mu kiganiro kirekire yagiranye na Paradise, Nkundakwita Muvunyi Christian umwe mu bahanze indirimbo yitwa "Ubuntu bwayo" yagize ati: "Mu by’ukuri Hiphop mu ndimi z’amahanga bavuga ko ari Realtalk, mu kinyarwanda twakita Kuvuga ukuri nyako.
Nanjye nka Livre [Livre Sympatik], aho ijambo ry’Imana ritumbwira ko turi inzu y’Uwiteka, mu nzu y’Uwiteka hakwiriye kubamo ukuri nk’uko hiphop nayo ubwayo ivuga ukuri ibidakwiye bigasohoka Mwizina rya Yesu Kristo.
Kandi ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ni bwo turi kuvuga binyuze mu njyana ya Hiphop tuzana benshi kuri Kristo, abantu bari ku mihanda, muri ghettos ndetse n’ahandi hatandukanye bakumva ubutumwa bwiza bwa Yesu bagakira, bakabohoka, ndetse bakakira Yesu Kristo nk’ Umwami n’umukiza mu bugingo bwabo.
Muri rusange Hiphop ifite abantu benshi bayikunda, gusa amwe mu madini ntabwo yifuza ko yakoreshwa mu kuvuga ubutumwa bwiza kandi ijambo ry’Imana rivuga ngo mwa bindimo byose mwe nimushime Uwiteka. Ndetse bakavuga ko ari injyana y’abantu badashobotse ariko rwose ibya kera byarashize twahindutse bashya muri Yesu Kristo.
RapInChurch Movement ifite intumbero ko mu myaka iri imbere Hiphop yatangira gukoreshwa mu matorero n’amadini. Mu buryo bwose ndetse igatangira ikigishwa abana muri za Sunday school ku matorero agiye atandukanye kandi birashoboka mu izina rya Yesu Kristo. Si byo gusa dufite intumbero nyinshi zagutse harimo kubaka amashuri, ibitato, itorero n’ibindi byinshi byiza.
RapInChurch Movement ubu dufite indirimbo nshya hanze yitwa "Ubuntu Bwayo", ni indirimbo nziza ivuga ku buntu bw’Imana n’imbabazi zayo mu by’ukuri mugende muyirebe iri kuri YouTube channel ya LivreSympatik.
Ni indirimbo irimo amagambo y’ihumure akomeza abantu mwibibihe turimo ndetse akanakiza ibikomere by’umutima n’imbabazi Imana idufitiye. Ni indirimbo nafatanije na Don Bigwi hamwe na Rufatiro silver.
Umurimo urakomeje mwizina rya Yesu kristo hari ibikorwa byinshi biribukurikire indirimbo ubuntu Bwayo tuzagenda tubibamenyesha".
Uyu muraperi yanashimiye Paradise agira ati: "Murakoze cyane Paradise, RapInChurch Movement irabashimiye n ukuri umwanya wanyu mwafashe ku bw’iki kiganiro tugiranye turizera ko bamwe mu bayoboye amadini n’amatorero batangira gushyigikira impano ziri mu bana bari mu matorero yabo ndetse Hiphop bakayifata nkitafari rikomeye cyane ryafasha itorero kubaka Umurimo w’Imana rizana benshi kuri Kristo".
Ryoherwa n’indirimbo "Ubuntu Bwayo" ya Livre Sympatik Ft. Rufatiro Silver & Don Bigwi (Visualizer)
Livre Sympatik yifuza kubona Hiphop ikoreshwa mu nsengero zose