× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

RRA yatangije irushanwa ryo kongera ubumenyi ku misoro rifite ibihembo

Category: Business  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

RRA yatangije irushanwa ryo kongera ubumenyi ku misoro rifite ibihembo

Urwego rw’Igihugu rushinzwe gukusanya imisoro n’amahoro y’igihugu, Rwanda Revenue Authority (RRA), rwatangije ubukangurambaga bushya bugamije kongera ubumenyi bw’abaturage ku misoro.

Ubu bukangurambaga bwatangijwe binyuze mu irushanwa ryiswe Tax Awareness Challenge 2026, aho abazaba bitabiriye bazaba bafite amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye.

RRA yatangaje ko iri rushanwa rigamije gushishikariza Abanyarwanda gusobanukirwa neza n’imisoro, cyane cyane umusoro ku nyongeragaciro (TVA), binyuze mu gusubiza ibibazo mu buryo bw’ikoranabuhanga kandi burimo udushya.

Abifuza kwitabira basabwa kubanza gukurikira RRA ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter), iyo nkuru bakagira abandi bayisangiza (share) ndetse bakayishima (like).

Mu bisabwa kugira ngo umuntu yemererwe kwitabira iri rushanwa, harimo kuba yariyandikishije ku Ishami rya TVA, no gusubiza neza nibura ku kigero cya 90% by’ibisubizo by’ukuri. Ibisubizo bigomba gutangwa mu mashusho (video) atarenza amasegonda 90, bigashyirwa ku rubuga rw’uwitabiriye bitarenze ku wa Gatatu Saa Moya za mu gitondo.

RRA yashimangiye ko ibisubizo bizatangwa mu buryo burimo agashya n’ubuhanga bizaba bifite amahirwe menshi yo gutsinda, bityo igashishikariza abitabiriye gukoresha imitekerereze ihanga udushya mu gusobanura ibisubizo byabo.

Abitabiriye basabwa kandi gutagginga konti ya RRA no gukoresha hashtags z’ubu bukangurambaga, zirimo #TaxAwarenessChallenge2026 na #ThinkTaxEngageWin.

Urwego rwa RRA rwatangaje ko indimi zemewe mu gutanga ibisubizo ari Ikinyarwanda n’Icyongereza, hagamijwe ko iri rushanwa rigerwaho n’abantu benshi. Abazatsinda bazasabwa gutangaza amakuru abaranga na nimero ya telefoni mu gihe kitarenze amasaha 24 nyuma yo gutangazwa, bitaba ibyo igihembo kigahabwa uwabakurikiye.

Byongeye kandi, RRA yatangaje ko abatsinze bazajya batangazwa buri ku wa Gatanu ku mbuga nkoranyambaga zayo, igashishikariza abantu gukomeza gukurikira izo mbuga kugira ngo babone amakuru mashya ku irushanwa n’ibindi bikorwa by’ubukangurambaga ku misoro.

RRA yasabye abaturage kwitabira iri rushanwa nonaha, bakaribyaza umusaruro mu kongera ubumenyi bwabo ku misoro, kuko imisoro ari inkingi ikomeye y’iterambere ry’igihugu. Yanibukije ko amategeko n’amabwiriza agenga iri rushanwa agomba kubahirizwa, hagamijwe kurigira irinyangamugayo kandi rifitiye akamaro bose.

Andi makuru ku ifoto

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.