× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Prosper Nkomezi yavuze ibyo umuhanzi wa Gospel yakora abantu bakitabira igitaramo cye ari benshi cyane

Category: Artists  »  May 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Prosper Nkomezi yavuze ibyo umuhanzi wa Gospel yakora abantu bakitabira igitaramo cye ari benshi cyane

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Prosper Nkomezi ufite igitaramo ku Cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024 muri Camp Kigali, yavuze ibintu bibiri umuhanzi uramya Imana yakora akabasha kuzuza abantu ahantu hagari (urugero nko muri BK Arena) mu gihe afite igitaramo.

Ibyo bintu bibri ni ibi bkurikira nk’uko Prosper Nkomezi yabivuze: Yagize ati: “Icya mbere ni ugusenga. Ni ugutindana n’Imana, kuko iyo utindanye n’Imana umwanya munini igusukaho igikundiro n’amavuta ba bantu baza bakurikiye, kuko ubwamamare ni ikintu gishira, ni ikintu kiza kikarangira.”

Kugira ngo birusheho kumvikana yatanze urugero agira ati: “Nk’ubu ngubu hari umwana utaravuka uzaririmbira ahantu hakomeye nge ndi umusaza cyangwa abandi bahanzi (na bo ari abasaza). Nta bwo ubwamamare ari ikintu gihoraho ibihe byose, kuko n’abatangiye kuririmba hano hari abatakiririmba bagiye mu bindi bintu, kandi baririmbye ibintu barabakunda, bari ibyamamare bikomeye, batakiririmba uyu munsi.”

Yakomeje agira ati: “Ni yo mpamvu iyo uzi ko hari ikintu cyiza kizarangira, uba ugomba gutindana n’Imana kugira ngo cya gihe cyawe ukibyaze umusaruro mu buryo bwose, ni ukuvuga mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’ibifatika.”

Ikintu cya kabiri Prosper Nkomez yavuze ni ukutigereranya n’abandi, ukaba wowe, ugatanga ibyo ufite. Mu magambo ye yagize ati: “Icya kabiri ni ukumva ko wifitemo imbaraga. Ibikurimo Imana yabiha umugisha bikagera ku bantu benshi, mbese ukishakamo, ukiga, ukimenya, ukaba wowe, aho gushaka kuba nk’abandi.”

Nk’uko yabivuze, gushaka kuba nk’abandi bishobora kuvamo ngaruka mbi, icyo ugamije ntukigereho. Yagize ati: “Umuntu nashaka kwigana abandi ntazagira igikundiro nk’icyabo, ariko ibyo afite Imana yabimuheramo umugisha bikabasha gukura. Kwimenya, ukamenya imbaraga ufite, ukazikoresha uko uri, ukaba wowe, (ni byo bizagufasha kugera ku byo wifuza).

Yatanze urugero kugira ngo byumvikane neza agira ati: “Niba Imana yarampaye kuririmba ku ihumure, reka mbiririmbemo kuko ni byo Imana yampaye. Hari undi ugera ku Musaraba akawuririmba, yawandika ukumva ni ibintu Imana yamuhaye mu by’ukuri. Hari n’undi uririmba indirimbo zivuga ku gukomera kw’Imana, z’amashimwe, yagera muri ibyo bintu ukumva arakuvugira ibintu.”

Yasoje nk’ufata umwanzuro agira ati: “Iyo wasenze Imana ukaba wowe, wimenye, wisobanukiwe, ugakora ibintu nk’umuhamagaro, Imana ibiguheramo umugisha, bya bintu bikavamo intsinzi.”

Ibi bintu bibiri by’ingenzi buri muhanzi wese uririmba ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana agomba kwitaho, Prosper Nkomezi yabitangarije mu kiganiro yakoreye ku muyoboro wa YouTube wa MIE Empire, habura icyumweru kimwe ngo akorere igitaramo muri Camp Kigali, ku wa 12 Gicurasi 2024.

Iki gitaramo, Prosper Nkomezi wasohoye indirimbo ya mbere yise Sinzahwema mu mwaka wa 2017 yagihaye izina rya ‘Nzakingura Live Concert,’ akaba azakimurikiramo albums ebyiri ari zo Nzakingura na Nyigisha.

Uyu musore wavutse mu mwaka wa 1995, akaba yarakuze aririmba muri korari yo mu Itorero rya ADPER mbere y’uko yimukira mu rya Zion Temple Celebration Centre aho abarizwa kugeza ubu, azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Nzayivuga;

Hallelujah yakoranye na James & Daniella, Wanyujuje Indirimbo, Nzakingura, Singitinya n’izindi nyinshi zakunzwe n’abatari bake, zikaba zkubiye muri album ebyiri yashyize hanze, n’iya gatatu ari gukoraho nk’uko yabitangaje.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.