× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Prosper Nkomezi agiye gukora igitaramo "Nzakingura" azamurikiramo album ebyiri

Category: Artists  »  February 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Prosper Nkomezi agiye gukora igitaramo "Nzakingura" azamurikiramo album ebyiri

Prosper Nkomezi, umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda mu baririmba indirimbo zo kuramyua no guhimbaza Imana, yatangaje ko igitaramo agiye gukora azamurikiramo album ebyiri amaze iminsi ahugiyeho.

Ni igitaramo agiye gukora ari we wacyiteguriye, nyuma y’imyaka ine ataramira mu byateguwe n’abandi, akaba yaracyise ‘Nzakingura Live Concert.’ Kizaba ku itariki 12 Gicurasi 2024, akaba azakimurikiramo album ebyiri ari zo ‘Nzakingura’ na ‘Nyigisha’.

Yagize ati: “Ni igitaramo nateguriye abakunzi banjye nyuma y’imyaka ine tudataramana. Ni igitaramo nzamurikiramo album ebyiri, ‘Nzakingura’ ndetse na ‘Nyigisha’.”

Album imwe yise Nyigisha ntirarangira, aracyayikoraho kugira ngo yuzure, itariki 12 Gicurasi izagere yaramaze gutunganya neza indirimbo zose zisigaye ngo yuzure nk’uko yabiteganyije.

Nubwo yatangaje itariki kizaberaho, agatangaza amazina ya album ze uko ari ebyiri, akavuga n’ibijyanye n’indirimbo akiri gukoraho, ntiyigeze atangaza aho kizabera. Yavuze ko mu minsi iri imbere ari bwo azahatangaza.

Iki gitaramo cyagombaga kuba mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, ariko ntibyamukundira kuko yari afite ibitaramo byinshi yakoreye muri Uganda, Kenya, Dubai na Burundi, bituma intego ye itagerwaho.

Prosper Nkomezi umaze kugira imyaka 29 y’amavuko, yakuriye mu muryango w’Abakristo basengera mu itorero ry’ADEPR, bimwongerera amahirwe yo kumara igihe kinini cy’ubuto bwe yiga gucuranga Piano.

Akiba mu itorero ry’ADEPR yakuriyemo, yaririmbaga muri korali, nyuma yo kuyivamo ahindukirira itorero rya Zion Temple ryashinzwe kandi rihagarariwe na Apostle Paul Gitwaza ku rwego rw’isi.

Indirimbo ya mbere Prosper Nkomezi yasohoye, ni iyitwa Sinzahwema, yasohotse muri 2017. Uburyo yakunzwemo bwatumye yiyemeza gukomeza kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kuri ubu akaba abimazemo imyaka iri muri irindwi.

Indirimbo aheruka gushyira hanze ni iyitwa Sinzamuvaho imaze amezi arenga atanu isohotse. Yasohotse ku itariki 31 Kanama 2023, iba imwe mu zamuzamuriye izina muri uwo mwaka.

Izindi yasohoye muri 2023 harimo iyo yise Tumusange yasohotse ku itariki 1 Mata, ari na yo yakunzwe cyane mu zo yasohoye muri 2023, n’iyitwa Usiogope yakoranye na Josue, na yo yasohotse muri Kanama.

Indirimbo y’uyu muhanzi yakunzwe cyane, ni iyo "Humura" ikaba imaze kurebwa na miliyoni 1.9 ku rubuga rwa YouTube. Izindi zirimo iyitwa Hallelujah yakoranye na James & Daniella, Wanyujuje Indirimbo, n’izindi nyinshi zakunzwe.

Iki gitaramo yise Nzakingura Live Concert, yacyitiriye izina rya album ya kabiri yasohoye mu mwaka wa 2021, ku itariki ya 23 Ukuboza. Yayise Nzakingura, ikaba iriho indirimbo zakunzwe cyane zirimo Wanyujuje Indirimbo, Urihariye, Nshoboza n’izindi zose hamwe zigera ku 10. Iyi Nzakingura azayimurikira hamwe na Nyigisha.

Iyi na yo yaje nyuma y’iya mbere yasohoye yitwa Sinzahwema yari iriho indirimbo zirimo Ibashagukora, Nzayivuga, Humura, Urarinzwe n’izindi. Yasohotse mu mwaka wa 2019, hakaba hashize imyaka 5.

Yavuze ko atari we uzarota itariki ya 12 Gicurasi 2024 igera, akongera gutaramana n’abakunzi be mu gitaramo cye bwite, arari icyo yatumiwemo n’abandi.

Iki gitaramo kizamurikirwamo albums ebyiri, Nzakingura na Nyigisha.

Yari amaze imyaka itanu adakora igitaramo yiteguriye ubwe.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.