× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Prosper Nkomezi, Ben na Chance na True Promises batumiwe mu gitaramo cyateguwe na Senga B

Category: Artists  »  4 February »  Jean d’Amour Habiyakare

Prosper Nkomezi, Ben na Chance na True Promises batumiwe mu gitaramo cyateguwe na Senga B

Aba bahanzi bakomeye mu Rwanda, mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bazahurira mu gitaramo ‘Hymn Stories Live Recording’.

Ni igitaramo cyateguwe n’umuhanzikazi nyarwanda Senga B. Christina uzwi nka Senga B, ukorera indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri Kanada, aho atuye we n’umuryango we.

Iki gitaramo gikomeye uyu muhanzikazi agiye gukorera mu Rwanda yatumiyemo Prosper Nkomezi, itsinda ry’umugabo n’umugore baririmbana rya Ben na Chance, Emmy Vox na True Promises Ministries, kizabera kuri Eglise Vivante Rebero, Saa Kumi n’igice z’umugoroba, ku wa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2024.

Ni cyo gitaramo cya mbere Senga B usengera mu itorero rya Source Of Life Gospel Church azaba akoreye mu Rwanda, mu myaka icyenda yose amaze muri uyu murimo wo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kuva mu mwaka wa 2015 ubwo yasohoraga indirimbo ye ya mbere.

Intego afite muri iki gitaramo, ni uguhura n’aba bahanzi akunda b’inshuti ze, bakongera kugirana ibihe byiza byo kuramya no guhimbaza Imana bari kumwe, cyane ko nta kindi baremewe uretse kuyiramya nk’uko we abyivugira.

Avuga ko basobanuye byinshi ku muziki we, kuko abafatiraho urugero rutuma adacika intege, mu nzira yatangiye yo kuvuga ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana binyuze mu ndirimbo;

Intego ya kabiri y’iki gitaramo, ni ugufatiramo amashusho y’izindi ndirimbo azasohora mu bihe bizakurikiraho, kandi yizeye ko mu gihe zizaba ziririmbwa, abazaba bitabiriye igitaramo bazakuramo impamba yo mu buryo bw’umwuka.

Iki gitaramo yakise Hymn Stories Live Recording, ashaka gusobanura ibintu bibiri. Icya mbere ni igisobanuro cya Hymn Stories bisobanuye inkuru z’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, muri izi nkuru hakaba harimo izigenewe abifuza kuruhuka, no gukizwa na Yesu.

Bisobanuye ko buri ndirimbo izaba ikubiyemo ubutumwa cyangwa ari inkuru igenewe gufasha abantu bari mu mimerere itandukanye. Igisobanuro cya kabiri ni icya Live Recording. Ibi byo birumvikana kuko azafatiramo amashusho y’indirimbo zitandukanye.

Nubwo indirimbo ye ya mbere yasohotse muri 2015, umuziki yawutangiye mbere yaho, aho yaririmbaga muri korali y’abana bo mu itorero yasengeragamo. Nyuma yo gusohora indirimbo ya mbere, yakoranye n’abahanzi nka Adrien Misigaro iyitwa Ndabizi, akorana na Ben na Chance iyitwa Mu Bikari, akora iyitwa Biremera, Turi Umwe n’izindi.

Ni ubwa mbere azaba akoreye igitaramo mu Rwanda

Iki gitaramo, uzacyitabira azatahana impamba

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.