× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Proposal yuje Ubumana! Miss Sabine wahabwaga amahirwe yo kuba Miss Rwanda yambitswe impeta

Category: Love  »  14 minutes ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Proposal yuje Ubumana! Miss Sabine wahabwaga amahirwe yo kuba Miss Rwanda yambitswe impeta

Mutabazi Isingizwe Sabine, umwe mu bakobwa bageze muri batanu ba mbere muri Miss Rwanda 2022, yambitswe impeta ya fiyansaye n’umukunzi we Kevin Musemakweli, mu gikorwa cyabereye "imbere y’umusaraba wa Yesu Kristo".

Miss Sabine wegukanye igihembo cya Miss Popularity muri Miss Rwanda 2022, yasangije abamukurikira ubutumwa buvuga ko yishimira imigisha Imana yamusenderejeho ndetse n’urukundo rwe na Kevin rushingiye ku kwizera no gukorera Imana hamwe.

Yagize ati: "Nishimiye cyane imigisha yose Imana yasutse ku buzima bwanjye. Uri umuntu uryohera umutima wange kurusha abandi. Nishimiye kuzamarana nawe ubuzima bwose mu murimo w’Imana, kubaka urugo rushingiye ku Bwami bw’Imana ni cyo cyubahiro gikomeye kuruta ibindi nzagira. Imana idufashe guhora tuyiyeguriye byuzuye. Ndagukunda, kandi nkunda Umwami waduhuje."

Yaherekeresheje ubu butumwa umurongo wo muri Bibiliya ugira uti: "Umugozi w’inyabutatu ntucika vuba" (Umubwiriza 4:12), agaragaza ko yifuza ko Imana izaba inkingi y’urugo bagiye kubaka.

Sabine asanzwe ari umukristo cyane bikaba byanagaragajwe na Proposal ye n’umukunzi we Kevin, dore ko ari igikorwa cyabereye imbere y’umusaraba bashyizeho imitako, mu rwego rwo guhamya ko umubano wabo ubanza iby’Ubwami bw’Imana imbere.

Mutabazi Sabine yamenyekanye cyane ubwo yitabiraga Miss Rwanda 2022, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Muri iri rushanwa yageze mu bakobwa batanu ba mbere, ndetse benshi bamuhaga amahirwe yo kugera kure kubera ubuhanga, ubwiza n’umushinga yari afite wo gukangurira urubyiruko kwihugura mu bijyanye n’ubutabazi bw’ibanze ku bufatanye na Croix Rouge.

Nyuma y’iyi ntambwe nshya mu buzima bwe, inshuti, abakunzi n’abamukurikira bakomeje kumwifuriza umugisha n’urugo ruzubakirwa ku ndangagaciro za gikristo.

Yamwambikiye impeta imbere y’umusaraba nk’ikimenyetso ko urugo rwabo ruzashingira ku kubaha Imana

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.