Abakirisitu bo muri Aleppo, umujyi uri mu burasirazuba bwa Siriya, bari mu kaga gakomeye nyuma y’uko abarwanyi ba Kisilamu bigaruriye umujyi.
Amakuru aturuka mu bayobozi b’amadini aravuga ko izi nyeshyamba, zirimo n’imitwe y’abarwanyi b’intagondwa, zafashe Aleppo nyuma y’uko ingabo za leta zikuwe muri uwo mujyi.
Musenyeri Joseph Tobji, wa Diyosezi ya Aleppo, yavuze ko Abanya-Aleppo bari mu “mwiryane” nyuma yo gufatwa k’umujyi. Yagize ati: “Ubuzima bwari bwongeye gusubira ku murongo, ariko ubu ibintu byose byafunzwe.”
Yongeyeho ko amaduka n’amabaguriro byahagaze gukora, abaturage na bo bakaba badashoboye kubona ibiribwa n’ibindi byo kubafasha kubaho kuko ibyabaye byabaye bitunguranye.
Ibinyamakuru byandika ku burenganzira bwa muntu byatangaje ko izi nyeshyamba, zirimo umutwe wa Hayat Tahrir al-Sham (HTS), zahise zitangira gukuraho ibimenyetso by’iminsi mikuru ya Noheli mu mujyi.
Umuryango uharanira uburenganzira bw’Abakirisitu witwa Christian Solidarity International watangaje ko izi nyeshyamba zatangiye kwica no gutoteza abasirikare bafashwe mpiri, bitera ubwoba Abakirisitu n’abandi bagize andi madini mato mu karere.
HTS, izwiho gushyigikira imyemerere ikomeye ya Kisilamu, ikirengagiza andi madini, kandi ngo yahinduye ubuzima bw’abatuye Aleppo, by’umwihariko Abakirisitu, Abashiya, n’abatagira aho babogamiye ku myemerere ya Kisilamu, ibuhindura bubi, ituma buba ubuzima bwiganjemo iterabwoba, guhohotera abagore, no gusenya ahantu hatagatifu.
Mu gihe ibi byose byabaga, indege z’intambara z’Uburusiya zagabye ibitero ku birindiro bya HTS muri Aleppo, mu rwego rwo gushyigikira ingabo za Siriya zishaka gusubirana uyu mujyi. Nyamara, kugeza ubu, nta gihe ntarengwa leta ya Siriya yatanze cyo gusubukura ibikorwa byo kwisubiza Aleppo.
Abahagarariye amadini muri Aleppo bakomeje gusaba amasengesho ndetse n’inkunga mpuzamahanga kugira ngo Abakirisitu n’abandi batuye muri uyu mujyi bave mu kaga. Ibi byose byongera kugaragaza ingorane zikomeye Abakirisitu bo mu Burasirazuba bwo Hagati bahura na zo mu rwego rwo kurengera ukwemera kwabo.
Isoko: SNN
Umutwe wa Kisilamu wa HTS urwanya Abakirisitu muri Siriya