× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Perezida Donald Trump yatangaje ko Amerika yatangiye urugendo rwo gusubira ku Mana

Category: Leaders  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Perezida Donald Trump yatangaje ko Amerika yatangiye urugendo rwo gusubira ku Mana

I Washington, D.C., ku Munsi w’Isengesho (National Day of Prayer) Perezida Donald J. Trump yavuze ko “ugusenga kuri kugaruka muri Amerika”, ahamya ko Amerika yatangiye urugendo rwo gusubira ku Mana.

Mu ijambo rye ryamaze iminota 15, Trump yagarutse ku byo yita “impinduka mu mutima w’igihugu,” avuga ko abantu bari kongera gusenga, insengero zigahumeka umwuka mushya, ndetse ko “ubuzima bw’idini” bwongeye kuba ku murongo w’iby’ingenzi igihugu cyashingiraho.

“We have more people praying. The churches are coming back … religion is coming back to America,” — Perezida Donald Trump, kuri National Day of Prayer. Ibi yabivuze ashaka gushimangira ko abantu benshi bari gusenga, ko insengero zasubiyeho, kandi ko ibikorwa byo kuyoboka Imana byiyongereye mu gihugu.

Aya magambo yahise atuma habaho impaka ndende mu banyapolitiki, abanyamadini, n’abasesenguzi b’imibereho myiza y’abaturage, bibaza niba koko Amerika iri gusubira mu ku Mana, cyangwa niba ari uburyo bushya bwo kuvanga politiki n’idini mu rwego rwa politiki y’iki gihe.

Mu myaka ishize, Amerika yagiye irangwa no kugabanuka kw’abagana insengero. Ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu byatangaje ko mu myaka 20 ishize, abantu biyita abatemera Imana (nones) biyongereye cyane kurusha ikindi gihe cyose mu mateka.

Ni muri urwo rwego ijambo rya Trump ribaye nk’iryongera imbaraga ku bakunzi ba politiki ye, cyane cyane mu Banyamerika bishyira imbere mu idini rya gikristu ry’imbere mu gihugu (evangelicals), cyane ko bagize uruhare mu kumushyigikira mu matora no mu mbaraga za politiki.

Ariko kandi, abasesenguzi babivuga mu bundi buryo: bamwe babibona nk’ubutumwa bugamije kongera gushyiraho ishusho y’igihugu cyubatswe ku ndangagaciro za gikristu, abandi bakavuga ko ari uburyo bwo gukurura amajwi y’abemera n’amadini manini.

Aha ni ho impaka zibera nyinshi, cyane cyane ku bijyanye n’ihame ry’amategeko ya Amerika rivuga ko Leta idashobora guhuza ububasha bwayo n’idini (separation of church and state).

Nubwo amagambo ya Trump asa n’ayateye ibyishimo ku Bakristo benshi, amadini na yo yatangiye kugaragaza impungenge ku bijyanye n’uburyo politiki ikoresha ijambo "religion" mu nyungu zayo.

Umuyobozi umwe w’itsinda ry’abashinzwe amahame y’amadini yavuze ko: “Nta kibazo na kimwe kiri mu kuba igihugu cyasubira ku Mana. Ikibazo ni igihe politiki yaba ishaka kuvanga Imana mu bitagenda bya politiki.”

Ariko hari n’abayobozi b’amatorero babona muri Trump umuntu wasubije Ijambo ry’Imana mu nzego za Leta, bakemeza ko “kuba Perezida avuga Imana ku karubanda ari ikimenyetso cy’uko hakenewe ko abantu basubira ku Mana”.

Mu biganiro n’abaturage bo mu duce dutandukanye twa Amerika, hagaragara ko inyito “coming back to God”, “Gusubira ku Mana” ishobora gusobanurwa mu buryo bubiri butandukanye: (1). Ababona ko ari intambwe nziza bavuga ko igihugu cyari kirimo gihinduka mu myitwarire, ko ibyaha n’imyitwarire mibi byiyongereye, kandi ko “gusubira ku Mana” ari ngombwa kugira ngo ibitekerezo by’ubuntu n’indangagaciro byongere gucya.

(2.) Ababona ko hari mo gukoresha idini mu nyungu za politiki bavuga ko ijambo ry’abantu rigomba gutandukanywa n’umwanya w’idini, kandi ko gushaka gusubiza Amerika mu gusenga, mu nsengero “ku gahato” ari ukugora abantu bafite imyemerere itandukanye.

Hari abavuga ko amagambo y’Umukuru w’Igihugu ashobora guha imbaraga abashaka ko amategeko ya Leta ashingira ku ndangagaciro za gikristu.

Icyo abantu benshi bemeranyaho ni uko amagambo ye yongeyemo undi muriro ku biganiro byari bisanzwe birebana n’ukwemera, uburenganzira bw’amadini, n’umubano wa Leta n’idini.

Mu gihe Trump avuga ko “gusubira ku Mana” ari “big deal”, hari abandi babona ko ibyo bisaba uburyo bwitondewe, bugomba gusiga itandukaniro riri hagati y’ubutegetsi bw’abantu n’ukwemera kwa buri muntu.

Ariko ukuri guhari ni kumwe: Amerika iri mu biganiro bikomeye kandi bishobora guhindura uburyo idini rifatwa mu myaka iri imbere.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.