× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Peace Hozy wifurizwa kuba umuhanzikazi ukomeye ku Isi yateguje indirimbo nshya yise "Itabaza"

Category: Artists  »  December 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Peace Hozy wifurizwa kuba umuhanzikazi ukomeye ku Isi yateguje indirimbo nshya yise "Itabaza"

Peace Hozy ni umuhanzi w’Umunyarwandakazi umaze igihe gito mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba amaze iminsi mike ateguje abakunzi b’umuziki akora indirimbo nshya yise Itabaza igiye gusohoka muri izi mpera z’umwaka wa 2023, muri uku kwezi k’Ukuboza.

Ni indirimbo ya gatatu izaba isohotse ikanyura ku rubuga rwe rwa YouTube ruri mu mazina ye, rwitwa Peace Hozy. Izo ndirimbo ebyiri zindi ni iyo yise "Uganze", imaze amezi arenga umunani isohotse, ndetse n’iyitwa "Ruhuka" imaze amezi arenga ane isohotse.

Hari n’izindi yagiye akora zirimo iyitwa Izakurinda yakoranye n’uwitwa Chris Gikundiro, ikaba imaze hafi amezi arindwi isohotse, ariko yo yaciye ku rubuga rwa YouTube rwa Chris Gikundiro.

Uyu muhanzikazi nyarwanda Peace Hozy uri mu bakunzwe mu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, indirimbo ze zitaramara n’umwaka umwe zisohotse ziri mu zazamuye amarangamutima y’abantu kandi batari bake, ahanini bitewe n’uburyo akoramo amashusho.

Mu zo yakoze zose, iyakunzwe cyane ni iyitwa Ruhuka imaze kurebwa n’abagera hafi ku bihumbi ijana (90k views), ni mu gihe kandi akurikirwa n’abarenga ibihumbi bine by’abakoze subscribe (4.39k subscribers).

Bamwe mu bareba amashusho y’indirimbo ze bavuga ko iyo bari kuzireba bashiduka amarira yatangiye gutemba ku matama yabo kandi kuyasubiza inyuma bikabagora. Bavuga ko Umwuka Wera w’Imana ari wo umufasha gukora indirimbo zigera ku mitima y’abazumva.

Ni umuhanzi wifurizwa kudacika intege kuko ari mu batanga icyizere cyo kuzavamo umuhanzi ukomeye mu Rwanda no hanze yarwo, cyane ko nk’Abarundi bari mu bamukurikira cyane.

Amashusho y’iyo agiye gusohora yitwa Itabaza, mu minsi mike, mbere yuko uyu mwaka urangira iraba yasohotse, maze ifashe abakunda Imana kurangiza umwaka batangira undi mu byishimo.

Peace Hozy ari ku ibere mu muziki wa Gospel

REBA INDIRIMBO YE YISE "RUHUKA"

REBA IKIGANIRO PEACE HOZY YIGEZE KUGIRANA NA PARADISE TV

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.