Umuhanzikazi Peace Hozy ahinduye amateka ye muri uyu mwaka wa 2024, ashyira hanze indirimbo ya mbere muri uyu mwaka yise “Hozana.”
Peace Hozy ni umuhanzikazi w’Umunyarwanda umaze igihe gito mu muziki wamamaza ubutumwa bwiza. Ni umuririmbyi w’umuhanga cyane, akaba yaramamaye mu gufasha Israel Mbonyi mu ndirimbo ze hafi za zose dore ko Peacee Hozi aba ari mu baririmbyi ba Mbonyi.
Hari hashize hafi umwaka adashyira indirimbo hanze, kuko yaherukaga mu yitwa Itabaza yasohotse mu mwaka wa 2023, ku wa14 Ukuboza. Habura amezi abiri gusa ngo umwaka wa 2024 urangire, kuri uyu wa 23 Ukwakira 2024, ashyize hanze indirimbo irimo ubutumwa buhumuriza.
Aya ni amwe mu magambo yomora ibikomere ayigize: “Namenye ko byose bibeshwaho n’ijambo ryawe. Ibyo wavugiye ahera ntibihera mu maherere bidasohoye, nta wakwizeye ngo amaso ahere mu kirere. Ijambo ryawe rirarema, rifite imbaraga n’ubushobozi. Urankunda ibyo ndabizi simbishidikanya, unzi no kuva ntarava mu nda ya mama, sinicuza kuba narakumenye.
Hozana, Alpha na Omega Nkuri mu mugambi, mu mibereho yange ya buri munsi uri uwera. Uu nzi neza aho gutabarwa kwange kuzava, ni muri wowe Data. Wampaye gukomerera, muri wowe sinkigowe n’ubuzima.”
Iyi ndirimbo Hozana n indirimbo ya kan isohotse ikanyura ku rubuga rwe rwa YouTube ruri mu mazina ye, rwitwa Peace Hozy. Izo ndirimbo eshatu zindi ni iyo yise “Itabaza”, "Uganze" n’iyitwa "Ruhuka". Hari n’izindi yagiye akora zirimo iyitwa Izakurinda yakoranye n’uwitwa Chris Gikundiro, ariko yo yaciye ku rubuga rwa YouTube rwa Chris Gikundiro.
Peace Hozy uri mu bakunzwe mu baririmba indirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza, indirimbo ze ziri mu zazamuye amarangamutima y’abantu kandi batari bake, ahanini bitewe n’amagambo ahumuriza aba azikubiyemo.
Mu zo yakoze zose, iyakunzwe cyane ni iyitwa Ruhuka imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi ijana (139k views), ni mu gihe kandi akurikirwa n’abarenga ibihumbi 7 by’abakoze subscribe (7k subscribers).
Bamwe mu bareba amashusho y’indirimbo ze bavuga ko iyo bari kuzireba bashiduka amarira yatangiye gutemba ku matama yabo kandi kuyasubiza inyuma bikabagora. Bavuga ko Umwuka Wera w’Imana ari wo umufasha gukora indirimbo zigera ku mitima y’abazumva.
Uyu mukobwa warahuye ubumenyi mu ishuri rya Muzika rya Nyundo, ni umuhanzi wifurizwa kudacika intege kuko ari mu batanga icyizere cyo kuzavamo umuhanzi ukomeye mu Rwanda no hanze yarwo, cyane ko nk’Abarundi bari mu bamukurikira cyane.
Peace Hozy wize ku Nyundo arakataje mu muziki
RYOHERWA N’INDIRIMBO HOZANA YA PEACE HOZY