× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Patience agiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere ‘Ni Uwanjye’ nyuma y’uko amajwi yakiriwe neza bikamurenga

Category: Artists  »  5 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Patience agiye gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye ya mbere ‘Ni Uwanjye' nyuma y'uko amajwi yakiriwe neza bikamurenga

Umuhanzi Nshimiyimana Rugamba Patience, uzwi nka Patience, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere yise Ni Uwanjye, cyane ko audio yakiriwe neza cyane.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Patience yasubije ibibazo byihariye byahishuye urugendo rwe mu muziki n’icyo indirimbo ye ya mbere ivuze kuri we.

Indirimbo yawe ya mbere yakiriwe ite ugereranyije n’uko wabiteganyaga?
• "Indirimbo yanjye ya mbere nta bwo navuga ko yakiriwe nabi kuko Ubutumwa Bwiza igihe cyose butambutse umusaruro wabwo uboneka gahoro gahoro. Kenshi uko abakunzi b’Imana bayumva ni ko bahinduka. Gusa abo twaganiriye bose bavuze ko ari indirimbo nziza, ndetse ubu ni bwo irimo kumvwa."

Wiyumva ute iyo bakwise umuhanzi?
• "Mu by’ukuri, byancishije bugufi kuba narabonywemo iyo sura, ariko nanone byaranshimishije. Kuba umuhanzi bisaba kubigenderamo, kandi numvaga ko ngiye gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ku bw’icyubahiro cyayo."

Indirimbo yawe ya mbere isobanuye iki ku muziki wawe?

• "Indirimbo Ni Uwanjye ihora inyibutsa ko nta kintu na kimwe cyadutandukanya n’urukundo rw’Imana. Hari aho mvuga nti: ’Nari naniwe, ndushye, ndemerewe, maze uransanga uranduhura...’ Iyo ibona unaniwe cyangwa uri mu bibazo, Imana iragufasha. Abantu rimwe na rimwe ntibashobora kugufasha muri byose, ariko Kristo we yaraje aranduhura."

Indirimbo yawe ikurikira izasohoka ryari?

• "Indi ndirimbo izasohoka mu mpera z’ukwezi kwa 4. Izaba yitwa ‘Ineza Yawe Narayibonye.’"

Amashusho y’indirimbo ‘Ni Uwanjye’ agiye kujya hanze
Patience yavuze ko ubu ari mu myiteguro yo gutunganya amashusho y’iyi ndirimbo kugira ngo ubutumwa buyikubiyemo bugere kure.
Yagize ati:
"Gusa ubu ni bwo tugiye gutangira igikorwa cy’amashusho ya Ni Uwanjye."

Aya mashusho azagaragaza neza urugendo rudasubira rw’uyu muhanzi mu muziki ndetse n’ukuntu Imana ari nziza.

Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo nibukomeze bukubake mu gihe amashusho agitegerejwe

Patience avuga ko intego ye ari ukongera kwibutsa abantu ko Imana ari urukundo kandi ko ibyo idukorera ibikorera mu rukundo rwayo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.