× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Pastor Rugambwa Emmanuel wa EENR Nyamata yahishuye ibintu 4 bikomeye yiteze mu giterane cya Ev. Dana Morey i Bugesera

Category: Pastors  »  July 2023 »  Sarah Umutoni

Pastor Rugambwa Emmanuel wa EENR Nyamata yahishuye ibintu 4 bikomeye yiteze mu giterane cya Ev. Dana Morey i Bugesera

Pastor Rugambwa Emmanuel wa EENR Nyamata niwe Chairman w’igiterane mbaturamugabo kizabera mu Karere ka Bugesera kuwa 14-16 Nyakanga 2023. Twaganiriye nawe atubwira ibintu 4 bikomeye yiteze muri iki giterane.

Twabibutsa ko igiterane cya Bugesera ari kimwe mu byo umuvugabutumwa w’umunyamerika Ev. Dana Morey agiye gukorera mu Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba. Igiterane cya Bugesera kizaba tariki 14-16 Nyakanga 2023, muri Stade ya Bugesera iri i Nyamata mu Mujyi, naho icy’i Nyagatare cyo kizaba tariki 07-9 Nyakanga 2023.

Pastor Rugambwa Emmanuel wagiriwe icyizere n’abapasitori bo mu matorero atandukanye yo muri Bugesera, bakamutorera kuba Chairman w’iki giterane cyo muri Bugesera, yabwiye Paradise.rw ibintu 4 yiteze mu mboni ze. Ku isonga, yavuze ko nta gushidikanya, iki giterane kizitabirwa n’mu buryo bukomeye, kandi imbaga y’abantu benshi ikakira agakiza.

Yagize ati "Mu mboni zanjye, niteze kubona ibintu bine bikurikira: Kubona imbaga y’abantu benshi bakira Umwami Yesu Kristo. Kubona ibitangaza bikoreka mu bazitabira igiterane. Kubona amatorero yaguka, abashumba bayobora amatorero yuzuye abantu ndetse n’ububyutse. Kubona Akarere ka Bugesera gahabwa umugisha kuko kakiriye umukozi w’Imana".

Yavuze ko iki giterane gifitiye akamaro kanini abanya-Bugesera. Ati "Abantu bose by’umwihariko abaturage ba Bugesera bitege kubona gukora k’Umwami w’abami Kristo Yesu ndetse no kubona abantu benshi bakira umwami Yesu mu bugingo bwabo (bakira agakiza). Abantu bitege ububyutse bwinshi no kugarura isura y’itorero rya Kristo".

Muri ibi biterane byose, nta rungu rizaba rihari kuko abazabyitabira bazasusurutswa n’abahanzi batandukanye kandi b’ibyamamare muri Afrika. Abo ni Theo Bosebabireba wa hano mu Rwanda ndetse na Rose Muhando wo muri Tanzania. Amakuru dufite ni uko Healing Worship Ministry nayo izahembura abazitabira ibi biterane bya Dana Morey. Kwinjira bizaba ari ubuntu urararitswe!.

Pastor Rugambwa Emmanuel niwe Chairman w’igiterane cya Dana Morey i Bugesera

Umuriro w’Umwuka Wera ugiye kwaka i Bugesera

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.