× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Pastor Ndayisenga Christophe yashyize hanze indirimbo nshya inurira yise "Ndaje"

Category: Pastors  »  2 hours ago »  Pastor Rugamba Erneste

Pastor Ndayisenga Christophe yashyize hanze indirimbo nshya inurira yise "Ndaje"

Umuhanzi w’icyamamare mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Pastor Ndayisenga Christophe, yongeye gufata igicurangisho no kwinjira mu nganzo, ashimangira ko atasinzira ataririmbiye Nyiribiremwa, Uwiteka Nyiringabo, Imana isumba byose.

Pastor Ndayisenga Christophe akora umuziki ashyigikiwe n’umugore we Apostle Sarah Speciose Muhongerwa akaba ari nawe muterankunga mukuru w’impano ye y’ubuhanzi. Ni umwe mu bahanzi bazanye udushya mu muziki wa Gospel mu Rwanda.

Azwi cyane mu gucuranga Saxophone, igicurangisho benshi bamenye nyuma, dore ko yabitojwe n’icyamamare Christophe Matata wo mu Burundi.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, Pastor Ndayisenga Christophe umaze kumenyekana cyane mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba [EAC], yasobanuye ibyihariye biri mu ndirimbo ye nshya yise “Ndaje”, ikozwe mu buryo bw’amajwi.

Yagize ati: “Inganzo ni isoko mvomaho ubuhanzi bwanjye, kandi ntibyakamye. Nkomeje gusohora ibihangano byuzuye uburyohe. Igiheruka ni iki cyitwa Ndaje, gikubiyemo amashimwe abantu bashimira Imana ku byo yabakoreye.”

Pastor Ndayisenga yatangiye urugendo rw’umuziki akiri muto, aririmba mu ishuri ryo ku cyumweru. Yakuriye mu nzu y’Imana aririmba muri Korali Intumwa ya ADEPR Muhoza mu karere ka Musanze, nyuma aza gukora umuziki ku giti cye, afatanyije n’umufasha we Apostle Sarah Speciose Muhongerwa, unamushyigikira cyane mu bikorwa bye by’indirimbo.

Uyu muhanzi akaba na pasiteri, byamufashije gutumirwa mu bitaramo bitandukanye byo mu bihugu birimo Uganda, Kenya, Tanzaniya ndetse n’u Burundi. Indirimbo ye nshya "Ndaje" ushobora kuyisanga kuri YouTube ku muyoboro Igicaniro cyake TV.

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "NDAJE" YA PASTOR CHRISTOPHE

Pastor Ndayisenga Christophe akora umuziki ashyigikiwe n’umugore we Apostle Sarah Speciose Muhongerwa

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.