× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Pastor Mukangamije Thaciene wari uzwi nka Mama Gaju yitabye Imana ku myaka 61 y’amavuko

Category: Pastors  »  1 month ago »  Pastor Rugamba Erneste

Pastor Mukangamije Thaciene wari uzwi nka Mama Gaju yitabye Imana ku myaka 61 y'amavuko

Inkuru mbi yumvikanye mu matwi y’Abanyarwanda ku wa 17 Mata 2025, ivuga ko Pastor Mukankomeje Thaciene yitabye Imana ku myaka 61 y’amavuko.

Pastor Mukankomeje yitabye Imana ku wa 17 Mata 2025. Yatabarutse afite imyaka 61 kuko yabonye izuba ku ya 24 Gashyantare 1964, akaba yararanzwe no kugira ishyaka mu byo yakoraga byose.

Mu buzima bwaranze Pastor Mukangamije Thaciene wari uzwi ku izina rya Mama Gaju, bwarimo kurwana ishyaka ku muryango nyarwanda. Yahangayikishwaga n’uko ingo zigenda zisenyuka uko bwije n’uko bukeye.

Mu buhamya buri gutangwa mu mugoroba w’ikiriyo mu rugo rwe i Kimironko, mu Kagari ka Kibagabaga, benshi baragaruka ku mirimo myiza yagiye akora: yitaga ku mfubyi n’abapfakazi n’abandi badafite uko bameze.

Umuhango wo gushyingura uzaba ku wa Gatanu tariki ya 25 Mata 2025, mu irimbi rya Rusororo. Uzabanzirizwa n’umugoroba w’igitaramo cyo kumusezeraho kizabera mu rugo rwe.

Imana Imuhe iruhuko ridashira

Bamwe mu bamufataga nk’umuhoza kuri bo

Abazaga bavuye imihanda yose bamugana yabakiranaga umutima wa kibyeyi

Bamwe mu bo bakoranye mu byo kwita ku buzima bw’ingo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Murakoze cyaneee Mushumba!! Kuvuga ku Buzima bw’ Umushumba Thacienne! Grandee no kwitangira abantu ndetse n’ umurimo w’ Imana!! Naruhukire Mu Mahoro

Cyanditswe na: pastor Rose UMUTESI   »   Kuwa 22/04/2025 20:23

Murakoze cyaneee Mushumba!! Kuvuga ku Buzima bw’ Umushumba Thacienne! Grandee no kwitangira abantu ndetse n’ umurimo w’ Imana!! Naruhukire Mu Mahoro

Cyanditswe na: pastor Rose UMUTESI   »   Kuwa 22/04/2025 20:23