Inkuru mbi yumvikanye mu matwi y’Abanyarwanda ku wa 17 Mata 2025, ivuga ko Pastor Mukankomeje Thaciene yitabye Imana ku myaka 61 y’amavuko.
Pastor Mukankomeje yitabye Imana ku wa 17 Mata 2025. Yatabarutse afite imyaka 61 kuko yabonye izuba ku ya 24 Gashyantare 1964, akaba yararanzwe no kugira ishyaka mu byo yakoraga byose.
Mu buzima bwaranze Pastor Mukangamije Thaciene wari uzwi ku izina rya Mama Gaju, bwarimo kurwana ishyaka ku muryango nyarwanda. Yahangayikishwaga n’uko ingo zigenda zisenyuka uko bwije n’uko bukeye.
Mu buhamya buri gutangwa mu mugoroba w’ikiriyo mu rugo rwe i Kimironko, mu Kagari ka Kibagabaga, benshi baragaruka ku mirimo myiza yagiye akora: yitaga ku mfubyi n’abapfakazi n’abandi badafite uko bameze.
Umuhango wo gushyingura uzaba ku wa Gatanu tariki ya 25 Mata 2025, mu irimbi rya Rusororo. Uzabanzirizwa n’umugoroba w’igitaramo cyo kumusezeraho kizabera mu rugo rwe.
Imana Imuhe iruhuko ridashira
Bamwe mu bamufataga nk’umuhoza kuri bo
Abazaga bavuye imihanda yose bamugana yabakiranaga umutima wa kibyeyi
Bamwe mu bo bakoranye mu byo kwita ku buzima bw’ingo
Murakoze cyaneee Mushumba!! Kuvuga ku Buzima bw’ Umushumba Thacienne! Grandee no kwitangira abantu ndetse n’ umurimo w’ Imana!! Naruhukire Mu Mahoro
Murakoze cyaneee Mushumba!! Kuvuga ku Buzima bw’ Umushumba Thacienne! Grandee no kwitangira abantu ndetse n’ umurimo w’ Imana!! Naruhukire Mu Mahoro