Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Kanama 2024 ni bwo Pastor Gikundiro Jackie Mugabo n’imfura ye William bageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe, bavuye mu Bwongereza, bakiranwa ubwuzu n’abakunzi be.
Pastor Jackie Mugabo ni umupasitoro akaba n’umuhanzikazi. Ayobora umuryango wa gikristo witwa Change Life Initiative. Ni umubyeyi ufite umutima w’impuhwe ku bwo gufasha umuryango nyarwanda mu mibereho myiza.
Uyu mubyeyi Jackie Mugabo ni Umunyarwandakazi utuye mu Bwongereza, akaba yazanye n’umwana we w’imfura witwa William, umusore w’umuhanga mu gucuranga inanga, piano, gitari, yewe n’ingoma za kizungu, akabifatanta n’ivugabutumwa.
Paradise yamenye aya makuru ubwo Pastor Jackie Mugabo yari ageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe i Kigali.
Paradise turizeza abasomyi bacu ko tuzabagezaho ibikorwa by’indashyikirwa aje gukora hano mu Rwanda, dore ko afite ibigwi byinshi.
Reba amafoto
Pastor Jackie na William
Jackie yakiranywe urugwiro
Ni inshuti y’abana ikomeye
Ibyo nibyo Ni paster mwiza cyanee Kandi windashyikirwa mu mikorere mwiza mu gufasha abantu batandukanye no kwikorera imitwaro yabenshi