Pastor Dr. Ian Tumusiime, umushumba wa Revival Palace Community Church Bugesera, yatanze ubutumwa bw’ihumure bukangurira abantu kwishimira intambwe bagezeho mu buzima, kabone n’iyo byaba bisa nkaho ari bito mu maso y’abandi.
Mu butumwa bwe yashyize kuri Facebook yagize ati: “Nta muntu n’umwe ushobora gusobanukirwa neza inzitane n’ibigeragezo wanyuzemo keretse wowe ubwawe.
Ni yo mpamvu twishimira ibyo twagezeho mu buzima, n’ubwo bishobora kugaragara nk’ibitoya mu maso y’abandi, kuko twe tuzi urugendo rwacu. Shimira kandi utambuke ugere ku rwego rukurikira. Ntugapfushe ubusa igihe cyawe ku bantu batazi aho wavuye.”
Yibukije ko buri wese akwiriye gusubiza icyubahiro Imana ku byo yamugejejeho, akamenya ko kuba akiriho no kuba akomeje urugendo ari impano ikomeye. Yashishikarije abamukurikira kudacika intege ahubwo bakabaho bashimira, banaharanira kugera ku rwego rushya.
Ubutumwa bwe bwashimangiye ko ishimwe ritagomba gutangwa gusa ku by’akataraboneka, ahubwo ko no ku bito umuntu aba yagezeho aba akwiriye kubishimira, kuko byose bifite agaciro mu rugendo rw’ubuzima.
Pastor Dr. Ian Tumusiime yigisha ko gushimira bidashingira ku byo umuntu afite, ahubwo ko bishingira ku mutima ushima gusa, byaba bike, byinshi, cyangwa bidahari, kuko haguma ubuzima