Pastor Alice Uwamahoro umushumba mu itorero rya EPR kuri ubu ari mu ishimwe rikomeye nyuma yo gusoza kwiga imyaka 4 ndetse agasoza kwandika igitabo yise "Ubusobanuro bw’umubatizo w’Umwuka Wera".
Alice Uwamahoro wigaga mu ishuri rya PIASS (Protestant Institute of Art and Social Sciences) riherereye mu karere ka Huye kuri ubu ari mu bantu barimo gufashwa n’indirimbo ya Prosper Nkomezi ivuga ngo Umutima wanjye wuzuye indirimbo nyinshi zo gushima ibyo wankoreye.
PIASS ni ishuri ry’abaporotesitanti ryigisha Tewelojiya rikaba ari ishuri ryareze abakozi b’Imana batandukanye muri iki gihugu barimo abashumba ndetse n’abavugabutumwa batandukanye.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, Pastor Uwamahoro yagize ati: "Mfite ishimwe rikomeye nyuma yo kumurika iki gitabo kandi byagenze neza cyane, Imana yaranshyigikiye, yabaye mu ruhande rwanjye, ku bw’ibyo umutima wanjye uranezerewe".
Yongeyeho ko ataramenya itariki izaberaho umuhango wo gutanga impamyabumenyi (Graduation). gusa bakaba bategereje. Alice uhamya ko kwiga bitari byoroshye n’izindi nshingano, yatangarije Paradise.rw ko iyi ari intambwe ikomeye mu buzima bwe ndetse ikazamufasha mu muhamagaro.
Yagize ati "Kwiga aya masomo ni ingirakamaro kuri njyewe ndetse no ku itorero nshumbye kuko twize amasomo akubiyemo iterambere ry’umwuka ndetse n’iry’umubiri bityo bizamfasha kuzamura itorero mu mibereho myiza, mu mibanire ndetse n’ubuzima bw’umwuka ariko byose bikagenda mu buryo bw’ijambo ry’Imana. Ikindi yavuze ko aya masomo azamufasha mu kurushaho gucengera no gusobanura ibyanditswe byera ndetse no gutegura ibyigisho mu buryo bunoze.
Twamubajije ubutumwa bukubiye muri iki gitabo ndetse n’icyo yashakaga kuvuga. Yasubije ati: "Usanga abantu benshi Batanga Ubusobanuro butandukanye kuri mwuka wera.Ugasanga hari amadini avuga ko umuntu ahabwa Mwuka Wera ku munsi yakiriyeho agakiza, hakaza andi madini n’amatorero ahuza mwuka wera n’ibimenyetso birimo guhanura, kuvuga mu ndimi, kwerekwa...etc..
Mu gitabo nanditse nagerageje guhuza ibyo byiyumviro, ngaragaza ko umuntu ufite Mwuka Wera umumaro wawo utarangirira mu rusengero gusa, ahubwo aba uw’umumaro hanze y’urusengero, akagirira umumaro sosiyete.
Aha Alice yatanze urugero rw’abantu bahanura, bakerekwa ndetse bakavuga mu ndimi ariko ugasanga babangamiye soaiyete, bateka imitwe, bariba, etc...nk’uko byanditse muri Abagalatia 5:22..imbuto z’Umwuka Wera zikubiye mu rukundo.
Alice Uwamahoro akorera umurimo w’Imana mu karere ka Rwamagana, akaba ashumbye Paroisse ya Bihembe. Ni umubyeyi wubatse akaba afite umutware ndetse n’abana babiri.
Ni umwe mu bakozi b’Imana bahawe inshingano z’ubushumba bakiri batoya mu myaka, gusa arangwa no kugira ishyaka ry’umurimo w’Imana ndetse no kuba umujyanama mwiza.
Ibi bimutera kugira umwe mu bashumba bafite igikundiro ndetse bafite icyerecyezo mu buryo bw’umwuka ndetse n’ubw’umubiri.
Ni umubyeyi urangwa n’urukundo nk’uko bihamywa n’abakoranye umurimo w’Imana ahantu hatandukanye by’umwihariko muri groupe yitwa Blessing Family iyoborwa na Mama Marie Claire Uwera ubarizwa mu gihugu cy’u Bwongereza.
Ni umukozi w’Imana urimo Umwuka Wera akaba arangwa no gucisha make.
Ibyishimo ni byose
Pastor Alice Uwamahoro yasoje amasomo ya Tewolojiya