× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nta kintu na kimwe ku isi cyatsinda umuntu uri kumwe n’Imana — RPCC Bugesera

Category: Ministry  »  9 minutes ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Nta kintu na kimwe ku isi cyatsinda umuntu uri kumwe n'Imana — RPCC Bugesera

Itorero rya Revival Palace Community Church mu Karere ka Bugesera [RPCC Bugesera] ryashyize hanze ubutumwa bukomeza abantu, bubibutsa ko nta kintu na kimwe cyo muri iyi si gishobora gutsinda umuntu uri kumwe n’Imana.

Muri ubu butumwa batangaje bifashishije urukuta rwabo rwa Facebook, iri torero ryagarutse ku nyigisho zivuga ko nubwo umwanzi ashobora kuza yitwaje imbaraga zose afite, iyo umuntu yambaye intwaro zuzuye z’Imana kandi akagendera mu kwizera, ataba ari wenyine mu ntambara arwana.

Bashimangira ko uko umuntu atera intambwe ajya imbere, ashobora guhura n’intambara zikomeye kurushaho, igitutu kikiyongera, ndetse rimwe na rimwe akibaza uko azabasha kubinyuramo.

Ariko n’iyo umuntu atabona inzira imusohora, Imana yo iba yamaze kuyitegura. Iba irwana intambara atareba, ifungura imiryango atigeze akomangaho, kandi ikamukikiza ikoresheje imbaraga zayo. Nubwo hari aho kurwanywa gushobora guturuka ahatunguranye, nta na kimwe gitungura Imana.

Revival Palace Community Church Bugesera irahamagarira Abakirisitu kugendana ubutwari, bakizera Imana byuzuye, kuko Imana itigeze itsindwa urugamba na rumwe, kandi ntizatangira gutsindirwa ku buzima bw’umuntu uyiringiye.

Umushumba Mukuru wa Revival Palace Community Church Bugesera, Pastor Dr. Tumusiime Ian

Izi nyigisho zo kwizera Imana kugira ngo utsinde intambara zo mu mwuka, baziherewe mu materaniro baheruka kugira!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.