× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Pasteur Claude yitabye Imana - birakekwa ko yishwe n’umwana we amuteye icyuma

Category: Pastors  »  1 month ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Pasteur Claude yitabye Imana - birakekwa ko yishwe n'umwana we amuteye icyuma

Pasteur Claude wabaga mu Bufaransa mu Mugi wa Lyon, ku wa 23 Nzeri 2024 ahagana saa Tanu na 20 kuzamura, humvikanye inkuru mbi y’uko yapfuye bikaba bikekwa ko yishwe n’umwana we.

Mbere yuko apfa, nk’uko bikomeje kwandikwa n’ibitangazamakuru byo mu Bufaransa utaretse n’ibyo mu Rwanda bikomeje kugenda bibigarukaho, ku Cyumweru tariki ya 22 Nzeri 2024 bivugwa ko we n’umugore we Aline bari bari mu rusengero, ari kuvuga ubutumwa nk’ibisanzwe.

Umwe mu Bakristo b’inshuti ze wahaye amakuru Zaburi Nshya yamuvuzeho byinshi ndetse anasobanura uko byagenze ngo umwana we amwice, n’ubwo amateleviziyo yo mu Bufaransa yo atari yabyemeza kuko akomeje kuvuga ko ari ugukeka (Umwana ari gukekwa, ntibiremezwa n’ubutabera).

We n’abandi benshi bagarutse ku kuba yari umukozi w’Imana w’ukuri wafashije benshi mu kwihana no kwemera Yesu nk’Umwami n’umukiza mu bugingo bwabo. Abanyafurika bari mu Bufaransa, yari umwe urajwe inshinga no gushaka intama zazimiye, atari ugushaka amafaranga n’icyubahiro.

Akimara gupfa ntibyahise bimenyekana, ahubwo haciyeho umwanya munini cyane, yewe n’umugore we Aline atarabimenya, hanyuma atashye aba ari bwo asanga yapfuye amaraso yamuvuyemo ari menshi.

Dore uko uwo Mukristokazi yabisobanuye
Uko byagenze:
“Umugore akora mu gitondo, umugabo agakora nijoro. Claude na Aline bafite abana bato, umuto afite imyaka umunani. Umukuru wigaga muri Kanada akaba yabaga mu Bufaransa bari bari kumushakira ishuri kuko aho muri Kanada bitari bigishobotse ko yigayo, bari baramugaruye. Aho bari kumushakira aho mu Bufaransa yari kuziga aba yo.

Ubwo claude yatahaga avuye mu kazi yaje ahura n’uwo mwana abona ko ataraye mu rugo. Yatangiye kumubaza aho avuye n’aho yaraye, umwana n’uburakari afata icyuma akimutera mu nda (abdomen) inshuro eshatu, se ahita agwa hasi atangira kuva.

Umwana yahise ahunga asiga se avirirana, abura ubutabazi kuko nta muntu wari hafi aho. Nka saa Tanu n’igice (11:30 AM) umugore yaje asanga umugabo yavuye yashizemo umwuka. Muri make yabuze umutabariza. Yasanze yapfuye, ahamagara polisi basanga yarangiye, babakura mu nzu, bahakorera isuzuma, ubu ikiriyo kiri kubera ahandi.”

Nk’uko yakomeje abivuga, uyu mwana wakoze aya mahano afite imyaka 16 akaba yishe se wari umaze imyaka igera muri 15 we n’umuryango we barimukiye mu Bufaransa, ari ho batuye, ndetse iyi myaka ikaba ishobora kuba irenga kuko uwo Mukristokazi yasobanuye ko abamenye hashize imyaka 16, kandi uwo mwana yamuteruye akiri uruhinja.

Bakiba mu Rwanda bari batuye mu Mugi wa Kigali, ahitwa Kimisagara, akaba yari umu ADEPR, gusa ntiyari yakabaye umushumba. Yabaye umushumba ageze mu Bufaransa nyuma y’igihe kinini ashakisha ubuzima, nyuma yo kuba we ahita ashinga itorero yari ayoboye kugeza ku rupfu rwe. Ni urupfu rwababaje benshi kuko rwabaye umwihariko, apfa mu buryo butari bwitezwe.

Pasteur Claude n’umuryango we

Ibinyamakuru byo mu Bufaransa birimo actu.fr bikomeje kuvuga inkuru ya Pasteur Claude wishwe n’umuhungu we

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.