× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Pasiteri yatangiye amasomo yo kwigisha abantu uko bakora ibitangaza ku Mayero 999: Nawe wakwiyandikisha?

Category: Pastors  »  28 March »  Jean d’Amour Habiyakare

Pasiteri yatangiye amasomo yo kwigisha abantu uko bakora ibitangaza ku Mayero 999: Nawe wakwiyandikisha?

Umupasiteri wo muri Zimbabwe uzwi ku mazina ya Uebert Angel Mudzanire yatangaje ko afite amasomo atangira kuri enterineti agendanye no kwigisha no guhugura abantu uko bakora ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye.

Uebert Angel Mudzanire yavuze ko abifuza kwiga bagomba kwiyandikisha binyuze ku rubuga rwe (website), bakishyura Amayero 999. Yongeyeho ko aho abantu bazigira cyangwa se amashuri ye yo kuri enterineti yatangiye kuzura vuba vuba.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga batangaye, bamwe batangira kumujora nyuma y’itangazo yacishije ku mbuga nkoranyambaga ze ku wa 25 Werurwe 2024 agira ati: ““Iyandikishe nonaha wige uko wakora ibitangaza n’ibimenyetso kuri enterineti, ako kanya wigane n’Umuhanuzi Uebert Angel. Aho kwigira hatangiye kuzura vuba vuba.”

Uyu munyedini wo muri Zimbabwe (British-Zimbabwean cleric) Uebert Angel Mudzanire wiyemereye kuzajya yigisha abantu gukora ibitangaza, ni we ubwe witangarije ko abantu baziyandikisha bagomba kuba bazi ko bazamuhemba Amayero 999.

Pasitei Uebert ari mu bapasiteri 20 ba mbere bakomeye muri Zimbabwe mu mwaka wa 2024. Yasabye abashaka kwiyandikisha kunyura kuri website ye (ku rubuga rwe) bagatangira kwitegura amasomo yo gukora ibitangaza azatagira kuva ku wa 1 Mata kugera ku wa 3 Mata 2024, ku giciro cy’Amayero 999.

Nyuma yo gukanda kuri link yo kuri website ye yatanze, ubikoze ari guhita abona igicuruzwa kimwe Pastor Uebert aba yamamaza mu byo urusengero rucuruza.

Abamaze kubyumva batangiye kumwandikira bavuga bati: “Ni ubwa mbere mbyumvise, ese ntawansobanurira mu buryo burambuye?” “Ubu koko abantu batangiye kwishyura ku bwo kwigishwa gukora ibitangaza n’ibimenyetso? Turarushaho kugera ku iherezo ry’ibihe pe!”

Bamwe bafite amatsiko yo kumenya iby’ayo masomo, kuko bakomeje kugira bati ‘ni ubwa mbere twumvise ibi bintu by’umunu wigisha abandi gukora ibitangaza’, mu gihe abandi bo bari kumunenga bivuye inyuma bakavuga ko yarengereye cyane, kandi ko yatuma imperuka iza yihuta.

Hari n’uwabajije ati: “Ese uru si urugero rwa Simoni w’umupfumu uvugwa muri Bibiliya?
Uyu Simoni yakoraga ibitangaza bikomeye kandi yari yarigaruriye imitima ya benshi. Byaje guhinduka ubwo yabonaga intumwa zikora ibimenyetso n’ibitangaza biruta ibye kandi zikabikora mu izina rya Yesu maze aratangara, yifuza kubaha amafaranga ngo bamwigishe uko bakora ibitangaza.

Icyo gihe, Filipo yakoreye ibitangaza byinshi muri Samariya. Urugero, yakijije abari bamugaye, kandi yirukana imyuka mibi (Ibyak 8:6-8). Hari umuntu watangajwe cyane n’impano Filipo yari afite zo gukora ibitangaza.

Yari Simoni wakoraga iby’ubumaji, kandi abantu baramwubahaga cyane bakavuga bati “imbaraga zikomeye z’Imana zikorera muri uyu muntu.” Icyo gihe Simoni yiboneye imbaraga nyazo z’Imana, nk’uko zagaragariraga mu bitangaza Filipo yakoraga, nuko ahita yizera (Ibyak 8:9-13). Icyakora, nyuma yaho icyatumye yizera cyaragaragaye.

Intumwa zimaze kumenya ko muri Samariya hari ukwiyongera, zoherejeyo Petero na Yohana. Zimaze kuhagera zarambitse ibiganza ku bigishwa bashya, maze buri wese ahabwa umwuka wera. Simoni abibonye biramutangaza cyane. Nuko abwira intumwa ati “nanjye nimumpe ubwo bubasha kugira ngo uwo nzajya ndambikaho ibiganza ajye ahabwa umwuka wera.” Ndetse Simoni yabahaye amafaranga, yibwira ko ashobora kugura ubwo bubasha butangwa n’Imana.—Ibyak 8:14-19.

Petero yaramubwiye ati “pfana n’ayo mafaranga yawe, kuko wibwiye ko ushobora kubona impano y’Imana uyiguze amafaranga. Nta ruhare urwo ari rwo rwose ufite muri ibi, kuko Imana yabonye ko uri indyarya.” Hanyuma Petero yagiriye Simoni inama yo kwihana kandi agasenga asaba imbabazi.—Ibyak 8:20-24.

Byari kuba bitangaje iyo abantu ari bo bisabira Uebert kubigisha gukora ibitangaza, ariko biratangaje kurushaho kuba ari we uri kuyabaka ngo abigishe gukora ibintu bitangwa n’Imana yonyine.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.