× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Pasiteri Ruzibiza Viateur yavuze uruhare Ezra Mpyisi yagize mu ihindurwa rya Bibiriya mu Kinyarwanda

Category: Bible  »  4 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Pasiteri Ruzibiza Viateur yavuze uruhare Ezra Mpyisi yagize mu ihindurwa rya Bibiriya mu Kinyarwanda

Mu mugoroba wo kwizihiza ubuzima bwa nyakwigendera Pasiteri Ezra Mpyisi, kuri uyu wa Kane, ku itariki ya mbere Gashyantare 2024, Pasiteri Ruzibiza Viateur, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, yagarutse ku ruhare rukomeye Ezra Mpyisi yagize, mu ihindurwa rya Bibiliya Mu Kinyarwanda.

Mu izina ry’abayobozi mu nzego zitandukanye, no mu izina ry’umuryango mugari w’itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi nk’Abanyamuryango bakomeye mu Muryango Bibiliya abereye Umunyamabanga Mukuru, yashimiye cyane imbaraga n’umuhati iri torero ari na ryo Ezra Mpyisi yabarizwagamo ryashyizeho kugira ngo Bibiliya yo mu Kinyarwanda iboneke.

Muri iri torero, ni ho haturutse abantu bize babashije kumenya indimi z’amahanga, urugero nk’Icyongereza n’Igifaransa ku buryo bari guhindura ibiri muri izo ndimi babishyira mu Kinyarwanda. Uretse nyakwigendera Ezra Mpyisi, Pasiteri Amoni wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, yagize uruhare rukomeye mu buhinduzi bwa Bibiliya.

Yari ashinzwe Ubuhinduzi mu Muryango wa Bibiliya (Translation in Bible Society) mu Rwanda muri iyo myaka ya mbere ya Jenoside. Uyu yigishijwe n’Abadivantisite Igifaransa n’Icyongereza, ku buryo yashoboraga kubishyira mu Kinyarwanda neza.

Pasiteri Ruzibiza Viateur yagarutse ku buhinduzi butatu bwa Bibiliya bwageze mu Rwanda mbere ari bwo ubwa Bibiliya Ntagatifu ikoreshwa n’Abagatolika, Bibiliya Year ikoreshwa n’Amadini n’Amatorero ya Giporotesitanti akaba ari na yo yageze mu Rwanda bwa mbere, mu mwaka wa 1957, ndetse n’iyo Ezra Mpyisi yahaye izina rya Bibiliya Ijambo ry’Imana.

Iyi Bibiliya yitwa Ijambo ry’Imana, ni igihangano cya Ezra Mpyisi nk’uko Pasiteri Ruzibiza yabitangaje. Mu Nteko Rusange yabereye mu Biryogo muri Werurwe 2004, iyi Bibiliya yari irangije guhindurwa, byaragoranye ngo mu bayitabiriye hagire uyita izina, birangira Ezra Mpyisi ari we urihisemo.

Ezra Mpyisi wari mu itsinda ry’abagenzura inyandiko (proof readers) yarahagurutse agira ati: “Iki gitabo cy’Imana mucyite Ijambo ry’Imana. Andi mazina muyihorere, kubera ko Ijambo ry’Imana ari ryo riduhuza twese.

Nimuryita andi mazina yose, bizajya bihengamira mu myumvire no mu myizerere imwe n’imwe. Ngewe izina nabaha twahuriraho twese, ntihazagire aho bihengamira kuruta ahandi, ni Ijambo ry’Imana.” Kugeza uyu munsi, iryo zina ni ryo iyo Bibiliya yahawe.

Imfura ya Ezra Mpyisi, Gerald Mpyisi, yavuze ko Se apfuye atanze Bibiliya 1300, aziha abantu ngo bazisome. Ruzibiza we yavuze ko mu mwaka umwe gusa wa 2023 hagurishijwe Bibiliya ziri hagati ya miliyoni 10 na 12, akaba ari Ezra Mpyisi waziguze ngo azihe abantu cyangwa abaziguze ari we wabohereje.

Ezra Mpyisi yasize avuze ko mu kumuherekeza, buri muntu wese asabwa kuzitwaza Bibiliya aho kwitwaza indabo. Ibi byafashwe nk’itegeko kandi ubu riri gushyirwa mu bikorwa hakusanywa amafaranga yo kugurira Bibiliya abazamuherekeza bose bagiye kumushyingura. Apostle Mignonne Kabera wa Women Foundation, ni umwe mu biyemeje kuzishyura izo Bibiliya.

Mu magambo yaranze Pasiteri Ezra Mpyisi wavutse ku itariki 19 Gashyantare 1922 agatabaruka ku wa 27 Mutarama 2024, ni ukubwira abantu ko bagomba kugira Yesu mu bwonko. Aho gutunga Bibiliya nk’umutako, yasabaga abantu kuyitunga mu bwonko.

Pasiteri Ruzibiza Viateur yavuze ku ruhare rwa Ezra Mpyisi mu ihindurwa rya Bibiliya mu Kinyarwanda

Pasiteri Ruzibiza Viateur ni Umunyamabanga Mukuru mu Muryango wa Bibiliya mu Rwanda

Gerald Mpyisi, imfura ya Ezra Mpyisi yavuze ko Se yatanze Bibiliya 1300

Apostle Mignonne Kabera wa Women Foundation yemeye kugura Bibiliya zizakoreshwa mu guherekeza Ezra Mpyisi

Ezra Mpyisi yagize uruhare rukomeye mu ihindurwa rya Bibiliya mu Kinyarwanda. Uzamuherekeza azayitwaza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.