× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Pasiteri Jeffress ukomeye muri Amerika ashyigikiye Isirayeli mu ntambara! Yavuze ko “Imana ari yo yayiremye”

Category: Pastors  »  3 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Pasiteri Jeffress ukomeye muri Amerika ashyigikiye Isirayeli mu ntambara! Yavuze ko “Imana ari yo yayiremye”

Pasiteri Robert Jeffress wo mu itorero rya First Baptist Dallas muri Amerika yatangaje ko ashyigikiye cyane Isirayeli, avuga ko ari Imana yayiremye kandi ikayiha ubutaka.

Yavuze ibi mu nyigisho yatanze ku itariki ya 22 Kamena 2025, mu gihe hari impaka hagati ya Senateri Ted Cruz na Tucker Carlson ku ishingiro rya Bibiliya mu gushyigikira Isirayeli.

Jeffress yavuze ko Iran n’ibindi bihugu bihakana uburenganzira bwa Isirayeli bwo kubaho biri kurwanya Imana ubwayo. Yasobanuye ko amateka ya Bibiliya n’aya gisivili agaragaza ko ubutaka bwa Isirayeli bwari ubwabo kuva kera, kandi ko kuburwanya ari ukwitandukanya n’Imana. Yanashimiye Perezida Trump ku cyemezo cyo kugaba ibitero kuri Iran, avuga ko byari ngombwa kandi ko birimo ubutwari.

First Baptist Dallas ni itorero rinini ry’Ababatisita bo muri Amerika riri mu mujyi wa Dallas, muri Leta ya Texas. Ryashinzwe mu mwaka wa 1868, kandi rifite abayoboke basaga 16,000, bikarigira rimwe mu matorero akomeye kandi afite izina rikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mupasiteri, yasoje avuga ko guhangana na Isirayeli ari uguhangana n’Imana.

Umujyi wa Yerusalemu n’Urusengero rwa Kera (Dome of the Rock) – Ifoto igaragaza igice cya Yerusalemu, ahazwi nka Temple Mount

Yerusalemu, uvuye ku musozi wa Olive (Mount of Olives), Umujyi wuzuye amateka n’ahantu hatagatifu.

Yerusalemu mu ishusho rusange – Igaragaza imiterere yawo, amazu ya kera n’amashya yubatse ku misozi.

Umujyi wa Tel Aviv ku nkombe z’Inyanja ya Mediterane

Abapasiteri benshi bahamya ko Isirayeli ari ubwami bwashinzwe n’Imana, kandi ko ari Igihugu cy’Isezerano kitagomba kurwanywa

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.