× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Papi Clever na Dorcas bagarutse mu ndirimbo bise "Mu mutima wawe" nyuma ya Mwamba uliopasuka-VIDEO

Category: Artists  »  May 2024 »  Alice Uwiduhaye

Papi Clever na Dorcas bagarutse mu ndirimbo bise "Mu mutima wawe" nyuma ya Mwamba uliopasuka-VIDEO

Papi Clever na Dorcas ni imwe mu ma couple akunzwe cyane muri iki gihugu cy’ u Rwanda ndetse no hanze ku bw’ibihangano byiza bagira ndetse n’amajwi meza.

Umuryango w’abaramyi Papi Clever na Dorcas ni bamwe mu bahagaze neza muri iki gihugu cy’ u Rwanda mu muziki wa Gospel bitewe n’uburyohe buri mu bihangano byabo busemburwa n’amajwi yabo meza.

Iyi couple irakunzwe cyane dore ko mu minsi mike ishize ubwo bitabiraga igitaramo cya Chryso Ndasingwa bakigera kuri Stage BK Arena yose amashyi y’urufaya yasakaye mu bantu bose bari bitabiriye iki gitaramo.

Kuri uyu 26 Gicurasi 2024 ni bwo aba baramyi bashyize hanze indirimbo bise "Mu mutima wawe" yagiye hanze ku cyumweru saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo. Ije nyuma y’indirimbo baherutse gushyira hanze bafatanije na Merci Pianist bise "Mwamba uliopasuka".

Aba baririmbyi bakomeje kwerekwa urukundo rwinshi yaba mu ndirimbo zabo, haba mu bitaramo bitabira no ku mbuga nkoranyambaga bakoresha kuko bakomeje guhembura benshi mu muziki bakora wo gusingiza Imana wubakiye ku ndirimbo zegereza abantu intebe y’Imana. Bazwi cyane mu kuririmba bihebuje indirimbo zo mu gitabo.

Papi Clever na Dorcas basezeranye imbere y’Imana tariki 7 Ukuboza 2019 mu birori byabereye muri Kigali. Mbere yo gukora ubukwe, Dorcas w’ijwi rizira amakaraza, yari umuririmbyi muri Goshen Choir ya ADEPR Musanze, ndetse ubu akaba ari umuririmbyi w’imbere muri korali Hoziyana.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.