× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Papi Clever & Dorcas babirimo! Uko byagenze kugira ngo Israel Mbonyi utazi Igiswayile cyuzuye atangire kugikoramo indirimbo

Category: Artists  »  1 month ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Papi Clever & Dorcas babirimo! Uko byagenze kugira ngo Israel Mbonyi utazi Igiswayile cyuzuye atangire kugikoramo indirimbo

Israel Mbonyi amaze kuba ikimenyabose mu ndirimbo zamamaza ubutumwa bwiza ziririmbwe mu Giswayile cyuzuye (icyo bita Kiswahili Sanifu) kandi icyo azi kitameze gityo. Uko yatangiye kugikoramo indirimbo, Papi Clever na Dorcas babifitemo uruhare rukomeye.

Birashoboka ko uyu musore wavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, muri Kivu y’Amajyaruguru, mu Ntara ya Uvila, ahagana mu mwaka wa 1992, ku myaka igera muri itanu akimukira mu Rwanda, ari na ho yize amashuri ye kugera ku yisumbuye mbere y’uko ajya kuminuriza mu Buhinde, atazi Igiswayile kitavangiye nk’icyo muri Tanzaniya cyangwa muri Kenya bavuga, icyakora ni umwe mu baririmba indirimbo muri urwo rurimi zigakundwa.

Byatangiye bite?

Umunyamakuru wo ku muyoboro wa Kame Official asobanura ko muri Kongo batavuga Igiswayile cyuzuye, ni ukuvuga Kiswahili Sanifu, kuko bavangamo izindi ndimi zirimo Igifaransa n’Ilingala. Ikindi aheraho avuga ko atakizi, ni uko yimutse ari umwana muto, bityo ko kuri ubu cyivanzemo n’Ikinyarwanda, dore ko amaze mu Rwanda imyaka irenga 25.

Uyu musore wahoze aririmba indirimbo zo mu Kinyarwanda zigakundwa yashatse kurushaho kwamamara, akora indirimbo yo mu Cyongereza ishobora kumvwa na benshi, kugira ngo ubuhanzi bwe bwambukiranye imipaka. Yakoze iyitwa You Won’t Let Go yo mu Cyongereza, ariko ntiyakundwa.

Umunyamakuru wa Kame Official agira ati: “Yatangiye gutekereza uko yakora indirimbo zo mu Cyongereza, mu Gifaransa, mbese mu ndimi mpuzamahanga ariko zitarimo Igiswayile.”
Yakomerejeho asobanura impamvu yahise akora indirimbo yo mu Giswayile, nyuma yo kubona ko iyo mu Cyongereza itakunzwe.

Ati “Umuntu witwa Papi Clever na Dorcas basanzwe baririmba indirimbo zo mu Gitabo, baje gukora indirimbo zo mu Giswayile bagiriwe inama n’uriya musore bakorana (Merci Pianist), aravuga ati dore indirimbo zo mu gitabo zose mwarazikoze, igisigaye ni uguhindura mu kaziririmba mu Giswayile."

Baje gukora indirimbo mu Giswayile, ariko indirimbo yabo Ameniweka Huru Kweli iza kwamamara cyane. Ni bwo baje kwegera Israel Mbonyi, na we arabegera arababaza ati ‘ariko ko mbona indirimbo zanyu zikunzwe zo mu Giswayile, ni nde uzibandikira?’”

Ibi, Israel Mbonyi yabibajije ku bwo gushaka na we gukora indirimbo ikamamara nka yo. “Kuko Israel mbonyi nta bwo azi kwandika Igiswayile. Kuko ya ndirimbo Ameniweka Huru yari iri kwamamara, na we ahita avuga ati ‘reka nkore Igiswayile’, ari bwo yaje gukora za ndirimbo zirimo Nina Siri, ziri kuri album yitwa nk’Umusirikare.”

Israel Mbonyi yayikoze yikinira, ashaka kureba uko bizagenda, dore ko iyo mu Cyongereza yari yahiye. “‘Ati reka nkore akaririmbo kamwe ndebe uko bizagenda’, ariko ya ndirimbo arayifata, bayimwamamariza muri ya ndirimbo Ameniweka Huru yari iri kwamamara (kuyikorera pin), azamuka atyo. Icyatumye ikundwa cyane ni uko yari nshya, itari iyo mu Gitabo, ariko Ameniweka Huru ni yo yayihaye inzira.”

Akomeza agira ati: “Amaze kubona ko ikunzwe, ni bwo yashatse umuntu wo kujya amwandikira indirimbo mu Giswayile, iyo ikaba ari yo mpamvu ari icyamamare, kuko azwi mu Giswayile cyane kuruta mu Kinyarwanda. Abanyakenya n’Abanyatanzaniya ni bo bamugize international.” Yasoje agira ati: “Papi Clever yaje kurangira umuntu wandikira Israel Mbonyi indirimbo z’Igiswayile.”

Israel Mbonyi azandika mu Giswayile gike azi cyangwa mu Kinyarwanda, uwo muntu umwandikira akazihindura mu Giswayile cyuzuye, igishobora gukoreshwa muri Tanzaniya na Kenya, aho kuba igikoreshwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Israel Mbonyi yamamaye cyane mu ndirimbo "Nina Siri"

Papi Clever na Dorcas nibo barangiye Israel Mbonyi uwamwandikira neza indirimbo mu Giswahili

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.