× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Papi Claver & Dorcas na Merci Pianist bashyize hanze indirimbo ‘Mwenyezi Mungu wa Zamani Zote’

Category: Artists  »  August 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Papi Claver & Dorcas na Merci Pianist bashyize hanze indirimbo ‘Mwenyezi Mungu wa Zamani Zote'

Itsinda ry’abahanzi Papi Clever & Dorcas bafatanyije n’umuhanzi Merci Pianist, bashyize hanze amashusho y’indirimbo yo mu gitabo yitwa Mwenyezi Mungu wa Zamani Zote.

Ni indirimbo iri mu Giswayile, ikaba imwe mu ndirimbo z’agakiza, nimero ya 147. Iyi ndirimbo ivugwamo ko Imana yabayeho kuva kera kandi ko izakomeza kubaho no mu bihe bizaza. Ni Imana ikomeye itsindira abantu ingamba barwana, ikaba ari yo mpamvu bakwiriye kuyishimira bishimye, bakarangurura amajwi y’ibyishimo bayisingiza.

Tuyizere Papi Clever uzwi nka Papi Clever n’umugore we Ingabire Dorcas uzwi nka Dorcas, bamaze igihe bakora indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza, cyane cyane izo mu Gitabo, zimwe na zimwe bahindura mu Giswayile, urugero nk’iyitwa Ameniweka Huru Kweli imaze kurebwa inshuro zirenga miriyoni 34 kuri YouTube mu mwaka umwe imaze isohotse. Uyu muryango w’abaramyi ukora nk’itsinda Papi Claver na Dorcas bari basezeranye mu mwaka wa 2019.

Nyuma yo kubana, nubwo Dorcas yari asanzwe aririmba muri korari yo mu itorero ryabo ry’I Musanze Papi Clever amufata nk’abandi Bakristo bo mu itorero, ijoro rimwe ubwo Papi Clever yafataga gitari agacuranga, aririmbana n’umugore we, yumvise kuririmba ari ibintu bye, mu gitondo amujyana muri studio.

Kuva ubwo babaye itsinda, aho kuririmba yitwa Papi Clever, bahinduka Papi Clever na Dorcas. Nyuma y’aho batangiye kuririmbana, bageze kuri byinshi birimo kugira indirimbo ya gatatu mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda yarebwe cyane ku rubuga rwa YouTube nyuma ya Nina Siri ya Israel Mbonyi na Nimekupata Yesu ya Korari Ambassadors of Christ.

Bakurikirwa n’abarenga ibihumbi 697 kuri YouTube, bimwe mu bigaragaza ko ari bamwe mu bakunzwe mu Karere k’Iburasirazuba kubera indirimbo zabo nziza baririmba mu Kinyarwanda no mu Giswayile.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.