Njya ngira amatsiko yo kuzajya mu ijuru. Jya ntekereza uburyo uwibaga azaturana n’uwo yibye nyuma yo guhindukira akava mu bujura, uwicaga agaturana n’uwo yiciye mu gihe aba bombi bazaba barakiriye Kristo nk’umukiza wabo bagahinduka ibyaremwe bishya.
Aka kantu ntibyari ngombwa kukubaza ariko umugani wa Paulo, ibi mbivuze nk’umuntu kuko na cya Gisambo cy’inzererezi urukundo rw’Imana rwatumye ise acyakira.
Ibi mbivugiye ku mukozi w’Imana Ndabarinze Manoa wahoze ari umujura ruharwa dore ko se yajyaga gusenga we akajya kwiba nk’uko aganira na Paradise yabitangaje mu gihe kuri ubu akomeje kubera inyungu ubwami bw’Imana ndetse kuri ubu akaba ari umwe mu baramyi bitezweho kuzaragwa ubwami bw’Imana.
Ndabarinze Manoa kuri ubu utuye muri leta ya Indiana muri leta zunze ubumwe za Amerika aherutse gusohora indirimbo "Hakika" iri mu rurimi rw’igiswahili.
Aganira na Paradise.rw, uyu muramyi yavuze ko iyi ndirimbo ari indahiro yarahiye aho nyuma yo kuva mu byaha yasezeranye na Kristo Yesu kuzabana akaramata ndetse akaba aticuza kuba muri we dore ko ubwe yivugira ko akomeje Umusaraba.
Yakomeje agira ati: "Ubwo nzatabaruka nzagwa mu maboko ya Kristo, kandi roho yajye izasanga iz’intumwa zazize guhamya Kristo". Muri iyo ndahiro yagize ati: "Ni ukuri kwawe Mana, sinzava mu nzu yawe, sinzava aho uri nzahaguma mpaka."
Yavuzeko uretse n’indahiro, yafashe n’ikaramu arasinya, asinyira kuzaguma ku Mana kuko avuga ko nta cyiza na kimwe yakuye mu kubabaza Imana uretse kugira umutima wahoraga iteka umucira urubanza.
Ndabarinze Manoa wavukiye muri Congo Kinshasa akaza gukomereza ubuzima muri leta zunze ubumwe za Amerika (USA) ni umugabo ukijijwe neza. Yavukiye mu muryango w’abakristo doreko avuga ko Papa we yari umunyamasengesho ukomeye.
Gusa ibyo ntibyamuhesheje itike yo kwinjira mu bwami bw’Imana dore ko yabanje kunyura mu nzira y’igihorere ahuriramo n’abadaimoni b’amabara yose. Ibi byatumye anyura mu buzima bwo kunywa ibiyobyabwenge, aba mu businzi.
Yagize ati: "Papa wanjye yajyaga gusenga njyewe nkajya gusenya, yajya mu ivugabutumwa bakamubwira bati "Umwana yakosheje, umwana yibye, umwana bagiye kujya kumufunga."
Gusa ariko kuberako Kristo Yesu ahora ateze amaboko nk’uko umuririmbyi wa 424 mu ndirimbo zo gushimisha Imana igira iti "Iteka nagendaga;
Ndemerewe n’ibyaha
Ntihagir’ ikibasha
Kumar’ Umubabaro.
Kuri ubu Nyuma yo kubabarirwa ibyaha bikomeye bya bindi bita"ibi jenerali" akakira imbabazi, kuri ubu akomeje kuririmba ati"
Ndashim’ Umusaraba
Ndashima ya mva nziza
Ariko cyane cyane,
Ndashima Umwami Yesu.
Aganira na Paradise, yavuze ko kuri ubu umutima we wuzuye ibyishimo n’umunero usendereye muri we. Yagize ati: "Kuri ubu narakijijwe, kuri ubu nakiriye Yesu Kristo, ndashimira Yesu Kristo kuba yarangiriye icyizere."
Avuga ku byerekeye umuhamagaro wo kuririmba, yagize ati: "Kuririmba ni amashimwe, ni ibitangaza cyangwa se ni ubuntu nagiriwe".
Yavuze ko inganzo yo kuririmba ari ivugabutumwa afite mu mutima we akaba aribyo yifuza ko abandi bamenya kuko iyo ukunda ikintu uzi n’umumaro wacyo urushaho kugikundisha abandi.
Kuri ubu akaba akataje mu rugendo rwo kwamamaza Kristo aho amaze gushyira hanze indirimbo nyinshi zuje ubutumwa bwiza. Imwe mu ndirimbo ze zakunzwe ni "Umukunzi" yakoranye na rurangiranwa Kidumu Kibido".
Izindi ndirimbo yakoze ni "Isengesho" ikubiyemo uburyo bwo gusenga nk’uko Kristo yabyigishije abigishwa be. Izindi ndirimbo yanditse ni "Imvura iragwa", "Unyitaho", "Urugendo" n’izindi.
Akorana cyane na Producer Sam mu buryo bw’amajwi, mu gihe amashusho akorana na producer Kavoma ukorana n’abaramyi batandukanye baba muri leta zunze ubumwe za Amerika nka Muhoza Maombi.
Wabasha gukurikira indirimbo za Ndabarinze Manoa kuri YouTube channel ye iri ku mazina ye.
Manoa ni umugabo ukijijwe neza