× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Inkuru ibabaje: Abantu 6 bapfiriye mu mpanuka ebyiri zabereye muri Kamonyi

Category: Amakuru  »  December 2023 »  Our Reporter

Inkuru ibabaje: Abantu 6 bapfiriye mu mpanuka ebyiri zabereye muri Kamonyi

Impanuka ebyiri zabereye mu Karere ka Kamonyi mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu ndetse na mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Ukuboza 2023, zaguyemo abantu batandatu, abandi barakomereka.

Ni impanuka zabereye mu Mirenge itandukanye kuko imwe yabereye mu Murenge wa Runda ahazwi nko ku Ruyenzi, aho ikamyo ebyiri zavaga mu Ntara y’Amajyepfo ziri mu cyerekezo kimwe, iy’inyuma yagonze iyari iyiri imbere zigata umuhanda zikagonga indi modoka yarimo abantu barindwi, batanu bagahita bitaba Imana.

Ikamyo yavaga i Karongi ijya mu Mujyi wa Kigali yari yikoreye igaraviye (amabuye aseye) umutandiboyi wayo umwe na we yahanutse hejuru aragwa ahita apfa.

Naho impanuka yabereye ku Kamonyi ahazwi nko mu Kibuza yaturutse ku ikamyo yagonganye na Coater itwara abagenzi ya RFTC, abantu barindwi barakomereka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko mu masaha y’ijoro mu Murenge wa Runda mu Kagari ka Ruyenzi, imodoka eshatu zagonganye abantu batandatu bakahasiga ubuzima. Ebyiri zari ikamyo indi ari imodoka nto itwara abantu.

Agira ati, “Iy’inyuma yari yikoreye garaviye yaturukaga mu bice bya Rutsiro ijya i Kigali yagonze ikamyo yavaga i Muhanga yari yikoreye imbaho iyihereye inyuma, bituma zita icyerekezo zigonga indi modoka yari irimo abantu barindwi yavaga i Kigali igana mu Majyepfo abantu batanu bahita bapfa”.

Ku kijyanye n’icyateye iyo mpanuka, ACP Rutikanga avuga ko bapimye abashoferi bose uko ari batatu, bagasanga nta n’umwe wari wanyoye inzoga, hakaba hagikurikiranwa icyateye impanuka yabereye ku Ruyenzi niba ari imiterere y’ibinyabiziga cyangwa ibindi bibazo by’imodoka.

Asaba abakoresha umuhanda by’umwihariko muri iyi minsi mikuru kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye, kwirinda gukoresha umuvuduko ukabije, no kugenzura ibinyabiziga byabo kabone n’ubwo byaba byujuje ibyangombwa.

Agira ati, “N’iyo waba uvuye muri Kontorore, ubuzima bw’imodoka buhinduka mu kanya gatoya, ni ngombwa ko dukaza ubukangurambaga kuri iyo ngingo abantu ntibizere ko imodoka yujuje ibyangombwa ngo birare. Bagomba guhora bagenzura ibinyabiziga byabo, ikindi ni ukubahana mu muhanda, utwaye ikinyabiziga kinini yubahe utwaye igitoya”.

Imodoka yagongewe ku Ruyenzi

Ikamyo yagonze Coaster mu Kibuza, na Camera yo ku muhanda izwi nka Sophia ibigenderamo

Src: Kigali Today

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.