Ku wa 19 Gashyantare 2025, Papa Francis yajyanywe mu bitaro bya Gemelli i Roma, ahamya ko arwaye indwara ya pneumonia ifata ibihaha byombi.
Nk’uko byatangajwe na Vatican, uburwayi bwe bwateye impungenge zikomeye, bituma gahunda ze zose zihagarikwa. Abakirisitu bose basabwe kumusengera muri ibi bihe bikomeye, kugira ngo Imana imufashe gukira vuba.
Amakuru aheruka avuga ko Papa Francis yari atangiye koroherwa, ko ari umusaruro w’uko Abakirisitu benshi bakomeje kumusabira, bifuza ko yakira vuba kandi akagaruka mu mirimo ye ya buri munsi.
Icyakora, abakurikiranira hafi ubuzima bwa Papa Francis basabye Abakirisitu gukomeza kumusengera no kumuba hafi muri ibi bihe bafata nk’iby’ihungabana ku buzima bwe.
Mu gihe abatuye Isi bagihangayikishijwe n’ubuzima bwa Papa, benshi barategereje ko ibitangazamakuru by’i Vatikani bitanga amakuru mashya ku buzima bwe mu minsi iri imbere, kuko bimwe kuri we bigendanye n’uko amerewe bigirwa ibanga.
Abakirisitu bifuza ko Papa yakira vuba